Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 August 2025 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kwiga ni uguhozaho. Ifoto: RDF.
SHARE

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda n’ubw’iza Qatar bwayoboye igikorwa cyo kwemerera abasirikare ba RDF 163 kurangiza imyitozo ihambaye bari bamazemo igihe mu ishuri rya Nasho muri Kirehe.

Abo basirikare bari bamaze ibyumweru bitandatu bahugurwa mu bumenyi n’ibikorwa bikenewe mu guhangana n’iterabwoba n’ibindi bihungabanya umutekano mu isi ya none.

Abasirikare bari bagenewe ayo mahugurwa ni abagize umutwe wihariye muri RDF ushinzwe ikinyabupfura mu ngabo witwa Military Police, intero yawo ikaba ‘Discipline First’.

Nusoma neza ku kirango cyabo kiri k’ukuboko k’iburyo ahagana hejuru uzasanga ari uko handitseho.

Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ariko hari n’ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade ya  Qatar mu Rwanda Ali Bin Hamad, abajenerali muri RDF n’intumwa zaturutse mu ngabo za Qatar.

Muganga yashimiye ingabo za Qatar ku mikoranire zifitanye n’izo ashinzwe, yemeza ko ubwo ari ubufatanye butajegajega kandi bumaze igihe.

Avuga ko ubuhanga buhanitse bafite bwongerereye ubushobozi umutwe wihariye ushinzwe imyifatire myiza mu ngabo z’u Rwanda (Military Police) uhakura n’ubumenyi bwisumbuye mu guhangana n’iterabwoba.

Gen Mubarakh Muganga aganiriza abari barangije amahugurwa.

Ati: “Kwitegura mu bijyanye n’umutekano muri iki gihe ntibisaba inzego zikomeye gusa, bisaba n’ababihuguriwe neza bashoboye guhangana byimazeyo n’ibikorwa by’iterabwoba bitandukanye. Ni muri urwo rwego twishimira cyane ubufatanye n’ingabo za Qatar mu gihe dukomeje gushyira imbere inyungu dusangiye no kwiyemeza guhuriza hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bihindagurika muri iki gihe”.

Major Nader Alhajri wakurikiranaga imigendekere y’iyi myitozo yashimye RDF ku bwitange yagaragaje mu gushimangira ubufatanye hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bikorwa ibihugu byombi bihuriyeho birimo n’iyo myitozo.

Ati: “Aya masomo yakozwe mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu. Ubuhanga bahabwa buzafasha abashinzwe imyitwarire muri RDF gukora neza imirimo bashinzwe nyuma yo kongererwa ubumenyi n’ubunyamwuga”.

Imyitozo aba basirikare bahawe irimo kurinda abayobozi b’icyubahiro, kurwanya iterabwoba no kurwanya ibikorwa by’imyigaragambyo n’imvururu.

Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bukuru bwa RDF bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ubw’ingabo za Qatar.

Bumwe muri bwo ni ubwo gufatanya mu mikorere y’ingabo zirwanira mu kirere.

Muri Mutarama, 2020 uwari Umugaba mukuru w’ingabo za Qatar, Lt Gen Ghanim bin Shaheen al-Ghanim n’itsinda yari ayoboye bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda bakirwa n’uwari Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Rwari rugamije  gushimangira umubano usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Qatar no kurebera hamwe uko hakwagurwa umubano mu bijyanye n’ibya gisirikari hagati y’ibihugu byombi.

Muri Werurwe, 2022, Umugaba w’ingabo wa Qatar Lt. Gen. (Pilot) Salem Bin Hamad Al Aqeel Al Nabit, na  Gen. Jean Bosco Kazura nabwo basinyanye andi masezerano yo gufatanya hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Uwo musirikare mukuru muri Qatar yabonanye kandi na Perezida Paul Kagame amusanze mu Biro bye, Village Urugwiro.

TAGGED:AbasirikarefeaturedImyitozoIngaboIterabwobaKazuraMugangaNashoQatarRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyogosi, Imparata N’Abahebyi Biyemeje Kwangiza Ibidukikije
Next Article Ikoranabuhanga Mu Buhinzi: Ibishishwa By’Imyumbati Ni Imari
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?