RDF Yaganiriye N’Abashinzwe Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Muri Za Ambasade

Abashinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri za Ambasade zikorera mu Rwanda baraye bahuye n’ubuyobozi mu ngabo z’u Rwanda bababwira uko ingabo z’u Rwanda ziri gukora muri iki gihe haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ubusanzwe Ambasade igira umuntu uba ushinzwe umutekano akaba ari we ukurikirana ibifite aho bihuriye n’umutekano mu gihugu yoherejwemo.

Mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bushinzwe ububanyi n’amahanga, babwiwe uko zikora haba mu Rwanda ndetse n’ahandi zoherejwe.

Nta gihe kinini gihize ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo boherejwe muri Mozambique.

- Advertisement -

Hagati aho ariko bari basanzwe bacunga umutekano mu bihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Babwiwe kandi aho u Rwanda n’ingabo zarwo ruhagaze ku bibazo biri mu Karere ruherereyemo.

Mu ngabo z’u Rwanda habamo ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga bitwa RDF-International Military Cooperation Department.

Abashinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri za Ambasade bahawe ikiganiro bari abantu 17.

Ushinzwe ubufatanye  mu bya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda yitwa Brig Gen Patrick Karuretwa.

Gen Karuretwa avuga  yavuze ko biriya biganiro byabaye ingirakamaro kuko byatumye ababyirabiriye bumva uruhare ingabo z’u Rwanda zigira mu gutuma rutekana ndetse n’aho zoherejwe bikaba uko.

Col Kelius Mwadime ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade ya Kenya yavuze kuganira n’ingabo z’u Rwanda kuri ziriya ngingo byabafashije kumenya uko umutakano mu Rwanda uhagaze mu karere ruharereyemo n’ahandi ingabo z’u Rwanda zigira uruhare mu kubungabunga amahoro.

Abitabiriye biriya biganiro  baboneyeho n’umwanya wo gusura ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare bitanga serivisi zitandukanye zirimo ni ahantu hagenewe kuvura za cancers.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version