Nyaruguru: Ubutaka Bwapfaga Ubusa Bwabyajwe Umusaruro

Abahinzi b’Icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima ko hari umushoramari wabafashije kubona uko bahinga icyayi ku butaka bavuga ko mbere bwabapfiraga ubusa.

Mbere y’uko batangira kubuhingaho icyayi, bwari buteyeho ishyamba ridatitse ndetse n’ibyatsi bita amashinge.

Umushinga SCON niwo wafashije abaturage guhinga icyayi ubaha inguzanyo ya Frw 900,000 yo gushora kuri buri hegitari ihinzweho icyayi.

Uwayagurijwe ayishyura ari uko icyayi cyeze akakigurisha akabona akabona uko yishyura.

- Kwmamaza -

Nta nyungu ku nguzanyo yakwa.

Bariya bahinzi bavuga ko ubuhinzi bw’icyayi bwatumye imibereho yabo itera imbere mu nzego zinyuranye.

Uyu mushinga SCON ukorana n’umushoramari w’’Umwongereza Sir Ian Wood.

Muri aka karere hari ubutaka bwapfaga ubusa kandi kari mu turere dukennye mu Rwanda

Aherutse gusura bariya bahinzi ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Géraldine Mukeshimana.

Intego yarwo yari ukubashishikariza gukomeza kwita ku cyayi.

Sir Ian Wood yashimye bariya bahinzi uburyo bakora kugira ngo batere imbere, abasaba gukomeza gushyira imbaraga mu  murimo wabo.

Minisitiri Dr Mukeshimana we yasabye  abahinzi guhugukira ubuhinzi bw’icyayi kuko ari ubuhinzi bw’igihe kirambye.

Ku bibazo by’imihanda igera mu mirima y’icyayi kugira ngo byorohere imodoka zitwara umusaruro,  ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwijeje ko bizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere.

Uriya  mushinga SCON ukorana n’abahinzi 1300.

Umunyamakuru wa RBA wabasuye avuga ko bamaze guhinga hegitari zisaga 1170 mu Mirenge ya Kibeho, Cyahinda, Munini, Mata, Ruramba na Busanze.

Nyaruguru
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version