Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: REB Yatangaje Igitabo Kigenewe Kwigisha Abana Ibya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

REB Yatangaje Igitabo Kigenewe Kwigisha Abana Ibya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2024 11:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi, REB, rwatangaje igitabo cyandikiwe kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Byemewe ko gishyirwa mu mashuri yose kugira ngo gifashe abarimu kubona ibisubizo by’ibibazo abanyeshuri bibaza kuri Jenoside.

Icyo gitabo cyanditswe mu Gifaransa, bagiha izina rya Le Génocide Perpétré Contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants’.

Umwanditsi wacyo Jean Marie Vianney Rurangwa yacyanditse mu buryo bubarira abana inkuru kandi bwanditswe mu buryo abana bashobora kumva.

Ubwo buryo bukore nk’umwana ubaza umubyeyi we ibibazo by’ibyabaye undi akamusubiza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mu mwaka wa 2019 nibwo igitekerezo cyo kucyandika cyaje muri uyu mwanditsi ubwo yabisabagwa n’urubyiruko yaganirizaga.

Muri kiriya gitabo, Rurangwa akora ku buryo umusomyi yumva ko ibyo ari gusoma ari ibiganiro hagati y’umwana n’umubyeyi we, amubaza inkomoko y’ingangabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uburyo yakuze ikavamo Jenoside nyirizina.

Jean Marie Vianney Rurangwa

Inkuru iri mu gitabo uyu mugabo yahaye REB ivuga uko umubyeyi yajyanye abana ku nzibutso za Jenoside zirimo urwa Kigali, urwa Nyamata, urwa Murambi n’urwa Bisesero, bavayo abana bakamuhata ibibazo bishingiye ku byo bahabonye.

Umwanditsi avuga ubusanzwe bigoye gusobanura Jenoside kuko ikomeye bishingiye ku bukana bwayo.

Avuga ko mu gitabo cye, yakoze ku buryo atanga ibisubizo ababyeyi bari bakeneye ngo babwire abana ibyabaye mu mvugo bumva kandi itabahahamura.

- Advertisement -

Kuri we ngo ni ngombwa ko abana bigishwa ibyabaye mu gihugu cyabo, ariko bigakorwa mu buryo bworoheye uyavuga ndetse budakura umutima uyabwirwa.

Ni uburyo bwiza ku gisekuru bwo gusangiza ikigikomokaho amataka mu buryo bwubaka hagamijwe ko ibibi byabaye bitazongera.

Umuyobozi wa REB, Dr.Nelson Mbarushimana avuga ko  bamaze kwakira kiriya gitabo kandi bazakigeza mu mashuri atandukanye kugira ngo cyunganire integanyanyigisho ivuguruye izashyirwa ku ikoranabuhanga bitarenze Mata, 2024.

Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana

Ati: “Tugira ibitabo byunganira integanyanyigisho yacu, iki rero twagihisemo nk’igitabo kizunganira abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi kurushaho kumva neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikavamo n’imbaraga zo kubikumira kugira ngo bitazongera”.

Mbarushimana avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025  harimo amafaranga yo gukwirakwiza iki gitabo mu mashuri ku buryo amashuri ya Leta yose azahita atangira kucyifashisha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo Dr. Valentine Uwamariya yari Minisitiri w’uburezi, yatangaje ko kwigisha amateka ya Jenoside ari ihurizo ku barimu kuko muri bo hari abo amateka yayo yagizeho ingaruka mu buryo butaziguye.

Hari abayirokotse, abakomoka ku bayikoze n’abandi bafite aho bahuriye nayo.

Kuri Uwamariya, abo bose bagira ikibazo cyo kumenya uburyo bwiza bwo kwigisha amwe mu mateka mbi cyane yaranze u Rwanda n’isi mu Kinyejana cya 20.

Umuhango wo gutangarizamo ibi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

TAGGED:AbatutsifeaturedigitaboJenosideMbarushimanaREBUwamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwongereza, US…Bashyigikiye Israel, Qatar, Kuwait Bashyigikiye Iran
Next Article Umujenosideri Fabien Neretse YAPFUYE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?