Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi, REB, rwatangaje igitabo cyandikiwe kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Byemewe ko gishyirwa mu mashuri yose kugira ngo gifashe abarimu kubona ibisubizo by’ibibazo abanyeshuri bibaza kuri Jenoside.
Icyo gitabo cyanditswe mu Gifaransa, bagiha izina rya Le Génocide Perpétré Contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants’.
Umwanditsi wacyo Jean Marie Vianney Rurangwa yacyanditse mu buryo bubarira abana inkuru kandi bwanditswe mu buryo abana bashobora kumva.
Ubwo buryo bukore nk’umwana ubaza umubyeyi we ibibazo by’ibyabaye undi akamusubiza.
Mu mwaka wa 2019 nibwo igitekerezo cyo kucyandika cyaje muri uyu mwanditsi ubwo yabisabagwa n’urubyiruko yaganirizaga.
Muri kiriya gitabo, Rurangwa akora ku buryo umusomyi yumva ko ibyo ari gusoma ari ibiganiro hagati y’umwana n’umubyeyi we, amubaza inkomoko y’ingangabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’uburyo yakuze ikavamo Jenoside nyirizina.
Inkuru iri mu gitabo uyu mugabo yahaye REB ivuga uko umubyeyi yajyanye abana ku nzibutso za Jenoside zirimo urwa Kigali, urwa Nyamata, urwa Murambi n’urwa Bisesero, bavayo abana bakamuhata ibibazo bishingiye ku byo bahabonye.
Umwanditsi avuga ubusanzwe bigoye gusobanura Jenoside kuko ikomeye bishingiye ku bukana bwayo.
Avuga ko mu gitabo cye, yakoze ku buryo atanga ibisubizo ababyeyi bari bakeneye ngo babwire abana ibyabaye mu mvugo bumva kandi itabahahamura.
Kuri we ngo ni ngombwa ko abana bigishwa ibyabaye mu gihugu cyabo, ariko bigakorwa mu buryo bworoheye uyavuga ndetse budakura umutima uyabwirwa.
Ni uburyo bwiza ku gisekuru bwo gusangiza ikigikomokaho amataka mu buryo bwubaka hagamijwe ko ibibi byabaye bitazongera.
Umuyobozi wa REB, Dr.Nelson Mbarushimana avuga ko bamaze kwakira kiriya gitabo kandi bazakigeza mu mashuri atandukanye kugira ngo cyunganire integanyanyigisho ivuguruye izashyirwa ku ikoranabuhanga bitarenze Mata, 2024.
Ati: “Tugira ibitabo byunganira integanyanyigisho yacu, iki rero twagihisemo nk’igitabo kizunganira abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi kurushaho kumva neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikavamo n’imbaraga zo kubikumira kugira ngo bitazongera”.
Mbarushimana avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 harimo amafaranga yo gukwirakwiza iki gitabo mu mashuri ku buryo amashuri ya Leta yose azahita atangira kucyifashisha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo Dr. Valentine Uwamariya yari Minisitiri w’uburezi, yatangaje ko kwigisha amateka ya Jenoside ari ihurizo ku barimu kuko muri bo hari abo amateka yayo yagizeho ingaruka mu buryo butaziguye.
Hari abayirokotse, abakomoka ku bayikoze n’abandi bafite aho bahuriye nayo.
Kuri Uwamariya, abo bose bagira ikibazo cyo kumenya uburyo bwiza bwo kwigisha amwe mu mateka mbi cyane yaranze u Rwanda n’isi mu Kinyejana cya 20.
Umuhango wo gutangarizamo ibi wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.