Muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Epfo haravugwa imirwano hagati y’Umutwe w’Abarundi witwa RED Tabara uvuga ko urwanye Leta y’Uburundi n’abagize urubyiruko rwa Wazalendo bamaze igihe bakorana n’ingabo za DRC.
Urubuga rwa Radio Okapi rwanditse ko amasasu menshi yumvikanye muri kiriya gice yatumye abaturage bahungira kure, bajya rwagati muri Fizi, abafite ibinyabiziga bakomereza za Minembwe.
Umuyobozi wa Fizi yasabye impande zarasanye gushyira imbunda hasi bityo bagaha abaturage umutuzo.
Ubuyobozi bunatabariza abasigaye badapfuye cyangwa badahunze kugira ngo imiryango y’abagiraneza ibagoboke ibahe ibiribwa, imiti n’amahema yo kuraramo.
Mu gihe muri Fizi ari uko bimeze, no muri Ituri ahitwa Fataki naho birakomeye hagati y’inyeshyamba za CODECO n’ingabo za Uganda zihamaze igihe.
Aha ho haguye abantu benshi nk’uko ababibwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru babyemeza.
Imirwano hagati y’impande zombi yatangiye ku wa Kabiri tariki 18, Werurwe, irakomeza kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Icyakora abarwanyi ba CODECO babonye basumbirijwe bahitamo guhungira ahitwa Djugu-Centre.
Mu nzira bahunga bavugwaho kwica umusore w’imyaka 32, batobora amapine y’imodoka zari aho kandi bashumika inyubako ziri hafi aho.
Hagati aho, ingabo za Uganda zifite ibikoresho by’intambara biremereye zageze ahitwa Fataki zihagera zambutse umupaka wa Goli ugana Mahagi.
Kugeza ubu umuhanda wa Bunia na Mahagi ntukiri nyabagendwa nk’uko abahatuye babyemeza.
Abasomyi kandi bamenye ko M23 iherutse gufata umujyi wa Walikale, umwe mu mijyi iri ahantu hakize kuri zahabu, ukaba uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru.