Serivisi Za Ambasade Y’u Rwanda Mu Bubiligi Zimuriwe Ahandi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Ibiro bya Ambasade yayo i Brussels mu Bubiligi byafunzwe bityo abashaka serivisi zayo bazazisanga mu Buholandi ahitwa La Haye.

Hatangajwe kandi email na nomero ya telefoni abantu bazajya bifashisha mu kugeza ibibazo byabo kuri Ambasade.

Izo ni infothehague@minaffet.gov.rw,  cyangwa +31703926571.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko ihagarikwa ry’umubano w’u Rwanda n’Ububiligi ritazagira ingaruka ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda cyangwa abashaka kuhasura.

- Kwmamaza -

Yemeza ko urujya n’uruza rw’abagenzi ruzakomeza kandi n’abakora ingendo z’akazi bakazakomeza nk’uko bisanzwe.

Ikindi ni uko Ababiligi cyangwa abandi bazahaturuka bazashaka kuza mu Rwanda bazahererwa Visa mu Rwanda, kandi nta kiguzi cya Visa bazasabwa ku rugendo rw’iminsi itarenze 30, hakurikijwe politiki ya Visa iriho mu Rwanda kugeza ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version