Abakinnyi b’ikipe ya REG BBC bagiye muri Senegal mu irushanwa nyafurika cya Basketball, BAL.
REG BBC niyo izahagararira u Rwanda muri iriya mikino. Aberekeje i Dakar barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Olivier Shyaka, Niyonkuru Pascal, Ntore Habimana n’abandi.
Ubuyobozi bwa Basketball Africa League buherutse gutangaza uko amakipe 12 ari mu matsinda abiri azakina iri rushanwa azahura.
Ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino REG BBC iri mu itsinda rizakinira muri Senegal.
REG BBC iri kumwe n’amakipe atanu arimo n’ikigugu cyo muri Tunisia kitwa US Monastir.
Iyi kipe niyo ifite iki gikombe.
Ko amakipe 12 azakina bigabanyije mu matsinda abiri.
Itsinda rimwe ryiswe ‘Sahara Conference’ ririmo na REG BBC rizakinira imikino yaryo muri Senegal mu mujyi wa Dakar.
Iyo mikino izatangira kuva taliki ya 11 kujyeza 21 Werurwe, 2023.
Irindi tsinda ryiswe Nile Conference rikazakinira imikino yaryo mu Misiri a taliki ya 26 Mata kugeza taliki ya 6 Gicurasi, 2023.
REG BBC ubwo iheruka muri iri rushanwa yasezerewe igeze muri ¼ , itsinzwe n’ikipe y’ingabo na Polisi bya Camaron yitwa FAP.
Muri iki gihe ifite umutoza w’Umunyamerika witwa Dean Murray umaze iminsi asinyiye kuyibera umutoza.
Iyi kipe yazanye n’ abandi bakinnyi nka Steven Hagumintwari, Dieudonne Ndizeye, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza ndetse na Ntore Habimana.
Umukino wayo wa mbere uzayihuza n’ikipe yitabiriye ku nshuro ya mbere yitw a Kwara Falcons yo muri Nigeria.
Hazaba ari Taliki ya 12 Werurwe 2023.
Dore uko amatsinda ateye:
Sahara Conference: (REG, US-Monastir (Tunisia), Kwara Falcons (Nigeria), Abidjan Basket Club (Côte d’Ivoire), AS Douanes (Senegal) na Stade Malien (Mali).
Nile Conference: Al Ahly (Egypt), Cape Town Tigers (South Africa), Petro de Luanda (Angola), City Oilers (Uganda), Ferroviario da Beira (Mozambique) na Seydou Legacy Athlétique Club (Guinea).