Twemera Ko Abanyarwanda Bamaze Kwemera Kubana Neza- PM Ngirente

Minisitiri w'Intebe Dr.Edouard Ngirente aganira n'abaje kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Busogo muri Musanze.

Mu mboni ze, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente asanga Abanyarwanda bose barigishijwe kubana neza kandi babyumva batyo.

Ni imwe mu ngingo ikubiye mu kiganiro yaraye ahaye abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo aho yari yagiye kwifatanya nabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ngirente yaboneyeho no guhumuriza abaturage bari baje kumwumva n’abandi batuye u Rwanda ko uretse ibisanzwe, ariko nta kizabahungabanyiriza ubuzima kuko kubutinda ari inshingano ya Leta.

Ati: “ Ubu turi mu Rwanda rutekanye, turi mu Rwanda rwigisha kubana

- Kwmamaza -

neza kandi twemeza ko Abanyarwanda bose bamaze kubyumva”.

Icyakora, yemera ko nubwo ari uko bigaragara muri rusange, ku rundi ruhande, hari abatarumva ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari wo fatiro ry’ubuzima bwabo.

Yemeza ko hari raporo nyinshi zerekana ko hirya no hino mu Rwanda hari abarokotse Jenoside bahohoterwa kandi mu buryo bugambiriwe.

Atanga urugero rw’uko hari aho abantu bazinduka bagasanga inka ya runaka warokotse Jenoside yatemwe ibitsi cyangwa ahandi ku mubiri wayo kandi bikagaragara ko uwabikoze yari agambiriye kubabaza nyirayo gusa.

Ngitente ati: “Ibyo byerekana ko ari umutima wo guhohotera uwarokotse

Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko utemye inka ye amaguru kandi

urayisize, ntabwo ari benshi babikora ariko baracyahari”.

Yasabye abaturage bose gukorana bya hafi n’inzego kugira ngo abantu nk’abo bakumirwe kandi abandi bafatwe bagezwe mu butabera.

Muri rusange, Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rutekanye muri rusange, bikagaragarira ko umuntu ava  i Musanze akajya i Rusizi, cyangwa ukava i Rusizi  ukajya Nyagatare ntawe umutangiriye ngo amubuze gutambuka amwambure ibye.

Kugira ngo ibyo birambe, Ngirente asanga ubufatanye bwa bose ari ngombwa.

Abaturage baje kwibuka ababo bashyinguye muri ruriya rwibutso.

Avuga ko mu gihe abantu bazirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa gushimira abayihagaritse ari bo ingabo za RPA-Inkotanyi.

Bivuze kandi ko abantu bagomba gukorana kugira ngo u Rwanda rutazasubira mu bibi twaciyemo, ahubwo bagaharanira ko tukataza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version