RGB Yisobanuye Imbere Ya Sosiyete Sivile

Kimwe mu biganirompaka bikomeye biri kubera mu Rwanda ni icy’umushinga w’itegeko rizagenga sosiyete sivile wamaze kugezwa mu Nteko ishinga amategeko utanzwe na RGB. Sosiyete sivile ivuga ko inama yatanze ngo ziwushyirwemo zitengagijwe uretse ebyiri gusa, RGB yo ikabihakana.

Dr. Usta Kayitesi  uyobora RGB yavuze hakozwe umushinga w’itegeko rivugurura irisanzwe rigenga sosiyete sivile kandi ko hari ingingo sosiyete sivile yatanze nazo zashyizwemo.

Abo muri Sosiyete sivile bavuga ko iyo urebye neza usanga ntacyo itegeko ryari risanzwe ribagenga ryari ribangamyeho.

Me Andrews Kananga uyobora Umuryango utagengwa na Leta ushinzwe kunganira  abantu mu by’amategeko Legal Aid Forum Forum avuga ko umushinga w’itegeko rya sosiyete sivile ari wo uzateza ibibazo n’aho itegeko ryari risanzweho, nk’uko abivuga, nta kibazo ryari riteje.

- Advertisement -

Yungamo ko amategeko mpuzamahanga ndetse n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho byose byemera ko sosiyete sivile ibaho kugira ngo abantu bahuze ibitekerezo bakore ibikorwa biteza imbere sosiyete ariko bidahungabanyije inyungu rusange.

Ati: “ Itegeko ririho nta kibazo ryari rifite, ryari itegeko ryiza cyane”.

Ibyavuzwe na Dr. Kayitesi by’uko bahuje itegeko rigenga sosiyete sivile n’amategeko yakozwe nyuma y’uko iri tegeko ryo mu mwaka wa 2012 ritangiye gukora,  kuri Kananga ngo ntibyari ngombwa kuko iryo tegeko rishya ntaho ryari rinyuranyije n’iryari ririho.

Ikindi Kananga avuga ni uko itegeko ryari risanzweho barihinduyeho 50% ry’ibyari birigize bashyiramo n’uburyo Leta ishobora kuzajya yinjira mu mibereho n’imikorere ya sosiyete sivile.

Kuri we, ikibazo cyagaragaraga mbere mu mikoranire ya RGB na Sosiyete sivile cyari uko kwandika umuryango byatindaga ariko ngo ibyo ni ibintu byumvikanaga kubera ko iyasabaga kwemerwa yari myinshi.

Mu mushinga w’itegeko rivugwa muri izi mpaka, RGB izaba ifite n’uburenganzira bwo kuba yakwirukana abagize Inama y’ubutegetsi y’Umuryango runaka utari uwa Leta.

Yabwiye RBA ati: “Ibi ni ugufata umuryango utari uwa Leta ukawuhindura ikigo cya Leta. Niba RGB ishobora kuzinduka mu gitondo igasesa Inama y’ubutegetsi y’Umuryango runaka utari uwa Leta, bivuze ko uwo muryango uzaba cyahindutse ikigo cya Leta”.

Murwanashyaka wo muri CLADHO avuga ko akazi kabo ari ukuzamura imibereho myiza y’abaturage mu nzego zose, bityo ko bikwiye ko iriya tegeko ryongera kuganirwaho, nabo bakabitangaho umurongo.

Murwanashyaka wo muri CLADHO

Undi muyobozi muri Sosiyete sivile ufite icyo avuga kuri iri tegeko ni Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza.

Ryarasa avuga ko bisanzwe ko amategeko akorwa, akavugururwa kugira ngo arinde abaturage, abarinde ihototerwa kandi akumire ko za Leta [zimwe na zimwe] zihohotera abaturage.

Yunzemo ko ubwo basabwaga kugira icyo basaba cyashyirwa mu mushinga w’itegeko rigenga sosiyete sivile batanze ingingo 10 ariko ngo batunguwe n’uko ebyiri(2) ari zo zizweho zishyirwamo, indi imwe(1) iguma kwigwaho n’aho izindi zirirengagizwa.

Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza.

Uyu mugabo usanzwe uyobora Never Again Rwanda avuga ko kuba sosiyete sivile itaraganirijwe ahubwo ikagezwaho ibintu bisa n’ibyarangije gukorwa, bihabanye n’amahame u Rwanda rwiyemeje kugenderaho ariyo ibiganiro n’ubwumvikana, consensus.

Imwe mu ngingo zishyushye ziri kugibwaho impaka hagati ya RGB n’abanyamategeko n’abandi bakora muri Sosiyete sivile ni ingingo iri mu mushinga w’itegeko uri kwigwaho ivuga ko buri muryango wa sosiyete sivile ugomba kutarenza 20% y’ingengo y’imari yose, ikaba ari yo ikoreshwa mu bikorwa, operations.

Me Andrews Kananga avuga ko ibi bidakwiye kubera ko niba RGB isaba iryo janisha kandi n’abaterankunga nabo bakagasaba irindi janisha, ibyo bizananiza imiryango imwe n’imwe isanganywe amikoro make.

Me Andrews Kananga

Ubusanzwe mu ngingo ya cyenda(9) y’itegeko ririho ubu ivuga ko Leta ‘ishobora gutanga’ inkunga ku muryango ya Leta, ariko sosiyete sivile yo yasabaga ko hagomba kwandikwamo ko Leta ‘izajya itanga’ inkunga, aho kugenekereza ngo izabikora ari uko ibishatse.

Icyakora ngo kugeza ubu imiryango ya sosiyete sivile niyo yishakira amikoro.

Me Kananga avuga ko bidakwiye ko RGB yemererwa kuzajya iza mu micungire y’ibigo Leta itagenera ingengo y’imari kandi iyo miryango ntibe inganya n’amikoro.

Ikindi yamagana ni icy’uko RGB izajya itegeka ko umuryango runaka yabonyemo ibibazo ari wo uzajya wikorera ubugenzuzi( audit) kandi ukishyura ibyabugenzeho byose.

Ati: “ Niba nka RGB mwabonye ko mu muryango runaka hari ikibazo, ni byiza ko ari mwe muza mukadukorera audit. Ntabwo twanze ko mutugenzura cyangwa ngo twange kubazwa ibyo dukora, ariko sitwe twaba dukora ibyo muvuga ko bitagenda neza hanyuma ngo abe ari natwe twikorera isuzuma”.

Abajijwe n’umunyamakuru wa RBA uko yumva byazagenda uriya mushinga nutorwa n’Inteko ishinga amategeko uko wakabaye, Me Andrews Kananga yasubije ko byazatuma hari imiryango myinshi ya sosiyete sivile ifunga imiryango.

RGB ati: ‘ Turagira ngo abantu babazwe ibyo bakora’

Dr. Usta Kayitesi uyobora RGB avuga ko umushinga wa ririya tegeko rwakozwe kugira ngo uhuze imikorere ya sosiyete sivile mvamahanga na sosiyete sivile nyarwanda, ntihabeho kunyuranya.

Avuga kandi ko bajya gukora umushinga w’iri tegeko, bahaye sosiyete sivile nyarwanda umwanya wo kuwutangaho ibitekerezo ndetse ngo abayigize bakoreye i Nyamata umwiherero bandika ibyo bumvaga byazitabwaho.

Ku ruhande rwabo, bo bavuga ko mu ngingo 10 batanze, ebyiri gusa ari zo zahawe agaciro.

Umuyobozi wa RGB avuga ko uriya ari umushinga uvugurura itegeko risanzweho, bikazatuma rikora neza.

RGB ivuga ko isaba ko amafaranga iriya miryango yatse, agomba gukoreshwa icyo yakiwe.

Kayitesi avuga ko nka RGB, bagomba kureba niba imiyoborere myiza n’imitangire myiza ya serivisi ari ihame rikurikizwa aho ari ho hose n’abo ari bo bose mu Rwanda.

Iri tegeko ryateje impaka mu banyamategeko, Sosiyete sivile na RGB.

Kugeza ubu umushinga w’iri tegeko uri mu Nteko ishinga amategeko ngo wigwe.

Mu kuwiga niho Abadepite bazareba niba wuzuye neza, batangire basuzume niba wakwemezwa nibasanga hari ibyo ubura, usubizwe mu rwego rwawuzanye kugira ngo unonosorwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version