Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Irasaba Abagenzi Kwitaza Motari Mbere Yo Kumwishyura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

RIB Irasaba Abagenzi Kwitaza Motari Mbere Yo Kumwishyura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2024 2:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rusaba Abanyarwanda kujya bitaza gato umumotari mbere yo kumwishyura bakoresheje telefoni kuko bari bamwe bazishikuza bakiruka.

Ni umuburo Umuvugizi wa RIB yahaye abaturage bari baje kwakira telefoni 167 zafatiwe hirya no hino nyuma yo kwibwa ba nyirazo

Umuvugizi w’uru rwego Dr. Thierry B. Murangira avuga ko uretse kuba abamotari biba telefoni z’abagenzi, ngo hari n’ubundi buryo abazibye bakoresha kugira ngo bashobore kuzigurisha.

Ubwo ni ukujya kuzikuzamo umubare cyangwa amagambo y’ibanga, ibyo bita password cyangwa iCloud ku bakoresha telefoni za iPhones.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko kugira ngo uwibwe telefoni ashobore kuyibona igihe cyose agiye kuyirangisha kuri RIB, ngo ni ngombwa ko uwo muntu aba azi rya banga yayifunganye kandi akaba azi na nomero ziyiranga, izo bita serial number.

RIB ivuga ko hari abantu batatu “b’ingenzi” bafashwe bose baracyari bato.

Abo bafashwe  baravugwaho kwiba izo telefoni bakazishyira abazikuramo wa mubare cyangwa ya magambo y’ibanga, barangiza bakazishyira uzicuruza.

Umwe mu bafashwe afite imyaka 23, mugenzi we afite imyaka 22 undi ubaruta bose ufite imyaka 28 y’amavuko.

Ku rundi ruhande, ubugenzacyaha busaba abaturage kuzirikana ko igihe cyose bibwe telefoni zabo, bagomba guhita bajya ku kigo cyabahaye Mobile Money cyangwa Airtel Money bakaba bafunze ubu buryo ndetse bakajya no kuri banki zabo nabwo bakabigenza batyo mu rwego rwo kwirinda ko abajura babatwarira amafaranga.

- Advertisement -

Abajura bagiriwe inama yo kubireka kubera ko batazarusha imbaraga n’ubumenyi abagenzacyaha.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha ati: “ Ubutumwa rero duha aba bantu bakora ibi byaha ni ukumenya ko batazarusha RIB imbaraga. Aba bantu bumva ko bakwiba bagaheza iby’abandi ntabwo barusha inzego z’umutekano ingufu cyangwa ubumenyi. Ntibazatugamburuza. Turabasaba ko bashaka ubundi buryo babonamo amafaranga.”

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira agira abantu inama yo kugira amakenga muri byose

Umwe mu bibwe yabwiye Taarifa ko yibwe na bagenze b’abakanishi aho yari gukorera akazi.

Avuga ko ngo bamuzubaje, bamutwara telefoni ariko agashima RIB ko yashoboye kumugarurira igikoresho cye yaguze kimuhenze.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kandi kwirinda kugenda mu masaha akuze cyane kandi bagaca mu bice biteje akaga.

Umutekano w’umuntu niwe ureba mbere na mbere.

RIB yafashe telefoni 167
Buri wese yaje gufata iye akabanza akerekana umwirondoro we
TAGGED:AbamotarifeaturedMurangiraRIBtelefoniUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amafoto: Pétit Stade Nayo Igeze Kure Ivugururwa
Next Article Amafoto: Ibikorwa Bya Polisi Na RDF Hirya No Hino Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?