Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Col( Rtd) Jeannot Ruhunga yabwiye abaje mu gikorwa cyo kurangiza ubukangurambaga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ko icuruzwa ry’abantu ari igikorwa kibi kuko gitesha uwagikorewe agaciro.
Kurangiza ubu bukangurambaga byabereye kuri Kigali Pélé Stadium mu gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi DIGP Ujeneza Jeanne Chantal na Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Jeannot Ruhunga yabwiye abari aho biganjemo urubyiruko ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gitesha agaciro ikiremwa muntu kuko kimwambura ubumuntu akagereranywa n’ibintu.
Avuga gucuruza abantu bigira ingaruka ari nyinshi zirimo gutakaza amashuri, ihungabana, gukoreshwa imirimo y’agahato kandi ivunanye, kwanduzwa indwara zitandukanye, gukurwamo ingingo z’umubiri n’urupfu.
Umuyobozi wa RIB avuga ko n’ubwo imibare y’abacuruzwa ari mito, uko yaba ingana kose iba ari ikintu kibi igihugu kitakwihanganira.
Ruhunga avuga ko igihugu kirwana nuko umubare utazamuka byanashoboka ntihagire n’umwe ugaragarwaho ubwo bucuruzi.
Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja we ashima ko imibare y’abantu bacuruzwa iri hasi kandi ngo ibyo biterwa n’uko Leta n’inzego zayo baba bari maso bakarwanya abakora icyo cyaha.
Kubirwanya bikorwa mu gukumira icyaha cyangwa kukigenza icyo cyakozwe abantu bacurujwe bakagarurwa mu Rwanda iyo ari ibishoboka.
Ubukangurambaga mu kurwanya icuruzwa ry’abantu ni igikorwa RIB yakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Ikigo cy’Abayapani cy’iterambere mpuzamahanga, JICA ndetse n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe abimukira, Organisation Mondiale de l’Immigration.
Bwakorewe mu Turere tw’u Rwanda cyane cyane dukora ku mipaka.
Abadutuye babwiwe amayeri abacuruza abantu bakoresha n’uburyo bwo kuyatahura kandi bashishikarizwa kujya babimenyesha inzego kugira ngo habeho gukumira cyangwa kugenza icyo cyaha.