Kurwanya Ruswa Mu Rwanda Byateye Indi Ntambwe

Ruswa iracyagaragara mu Rwanda bikaruhesha amanota mabi

Abakora mu burenganzira bwa muntu, abanyamategeko, abashinzwe umutekano, sosiyete sivile n’itangazamakuru kuri iyi taliki 30, Mutarama, 2024 beretswe ibyavuye mu bushakashatsi ku miterere ya ruswa haba mu Rwanda ugereranyije no mu mahanga.

Ni ubushakashatsi ngarukamwaka ku miterere kuri ruswa ku rwego rw’isi bita

Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ku rwego rw’Isi (CPI).

Transparency International Rwanda niyo yatangaje iyo mibare.

- Advertisement -

Iki kigo kivuga u Rwanda rwateye intambwe kuko rwazamutseho imyanya itanu ruva ku mwanya wa 53 rugera ku mwanya wa 49.

Rwazamutse mu manota y’ibipimo byo kurwanya ruswa ruva ku manota 51% muri 2022 akagera kuri 53% muri 2023.

Ruracyari urwa mbere mu Karere k’Afurika y’Uburasizaba kuko ruro ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa.

Muri aka Karere rukurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa  87 ikagira amanota  40%, Kenya iri ku mwanya wa  126 ikagira amanota  31%, Uganda iri ku mwanya wa  141 ikagira amanota angana 26%, Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri ku mwanya wa 162 n’amanota 20%, mu gihe u Burundi buri ku 162 n’amanota  20%.

U Rwanda ni urwa mbere muri aka karere mu kurwanya ruswa

Apollinaire Mupiganyi ushinzwe ibikorwa muri Transparency International Rwanda yavuze ko ‘kuba u Rwanda rwarazamutse bivuze ko rwakoreshejwe imbaraga mu kurwanya ruswa nk’uko byagaragaye muri raporo ngarukamwaka ya  Rwanda Bribery Index (RBI) iheruka.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Transparency International( ku rwego rw’isi) François Valérian yasabye ibihugu kurushaho kurwanya ruswa .

Yabwiye abari bamuherekeje ko ruswa izakomeza kwiyongera kugeza ubwo inzego z’ubutabera zizahana ibikorwa bibi bigaragara mu bihugu kandi za Guverinoma zigakomeza kugenzura uko ruswa ihagaze kugira ngo irwanywe.

Ati: “…Iyo ubutabera buguzwe  ni abantu bababara. Abayobozi bakwiye guharanira ubwigenge bw’inzego zishyira mu bikorwa amategeko, bukanarwanya ruswa.”

U Rwanda ni urwa kane muri Afurika.

Igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa Seychelles iza ku mwanya wa mbere na 71%, Cape Verde ku mwanya wa kabiri na 64% na Botswana ku mwanya wa Gatatu na 59%.

Denmark nicyo gihugu cya mbere bivugwa ko kirwanya ruswa kurusha ibindi ku isi kuko gifite amanita angana na 90%, igakurikirwa na Finland na 87%, iya gatatu ikaba New Zealand na 85%, Norway na 84% na Singapore ku mwanya wa Gatanu n’amanota 83%.

Ubushakashatsi bwa CPI bukorwa mu bihugu 180 byo ku Isi, bukaba bwaratangiye gukorwa mu mwaka wa 1995.

Abakora ubushakashatsi muri Transparency International bareba ruswa nto, kunyereza umutongo wa Leta, ikimenyane, gukoresha umutungo mu nyungu zawe bwite, abayobozi bahindura amategeko mu nyungu zabo, kureba uko ingamba mu kurwa rusa zishyirwa mu bikorwa, uburyo abantu batanga amakuru no  kureba niba hari amategeko arengera abarwanya ruswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version