Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Isaba Abantu Kuyimenyesha Hakiri Kare Aho Umutungo Wa Leta Urigitira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Isaba Abantu Kuyimenyesha Hakiri Kare Aho Umutungo Wa Leta Urigitira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2023 4:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo kumva ibyo Transparency International yabonye mu isesengura yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB witwa Consolée Kamarampaka yasabye ko aho abantu baketse ko hari irigiswa, inyerezwa cyangwa iribwa ry’umutungo wa Leta bajya babibwira RIB hakiri kare.

Avuga ko ibi byafasha mu gukumira  ko uwo mutungo urigiswa cyangwa uwarigishijwe ukagaruzwa utarakoreshwa mu bindi.

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB yatanze iki gitekerezo nyuma yo kumva ibyo Transparency International Rwanda yabonye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2021–2022.

Ni ubusesenguzi ukora buri mwaka, guhera mu mwaka wa 2008.

Mu gusesengura iriya raporo, iki kigo gisanzwe gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane kibanda kuri raporo z’uturere n’Umujyi wa Kigali.

Mu byo cyabonye, ikigo Transparency International Rwanda cyasanze  mu byifuzonama  1,615 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta  yahaye uturere n’Umujyi wa Kigali, nibura ibingana na 49.4% byari byoroshye cyane gushyirwa  mu bikorwa.

23.9% biroroshye, 13.5% biri ku kigero kiringaniye, 10.5% birakomeye  naho 2.7% y’ibyo byifuzo kubishyira mu bikorwa ‘birakomeye cyane.’

Muri byo byose, uturere twashoboye kubishyira mu bikorwa (mu buryo  bwuzuye)ibyifuzanama bingana na 57%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko imwe mu mpamvu zituma uturere tudashyira ibyo byifuzonama mu bikorwa ku rugero rwuzuye ari uko nta mikoranire inoze iba mu nzego z’ibanze.

Ati: “ Hakwiye kunozwa ubufatanye n’inzego zindi zigira aho zihurira n’imicungire y’umutungo n’imari bya Leta mu kurushaho kongera ikigero inama  zishyirwaho mu bikorwa kandi hakwiye kongerwa imbaraga mu kugabanya  imishinga ihombya Leta.”

Avuga ko n’ubwo hari in intambwe nini yatewe, ariko muri rusange hari ibyo  Leta igitakaza byinshi birimo ibikorwaremezo byubatswe ariko ntibyibyazwe umusaruro.

Hari n’ibyo ba rwiyemezamirimo biga nabi, ejo babona bihombye bakabisiga aho bituzuye.

Ibi kandi ngo byatumye mu mwaka wa 2021 – 2022, amakosa yo  kudacunga neza umutungo n’imari bya Leta hakurikijwe amategeko n’amabwiriza  yiyongera cyane.

Amakosa ashingiye ku gukoresha nabi amafaranga (cash spending) yagabutse ku kigero cya 75%, akaba afite agaciro ka miliyari Frw 5.27 avuye kuri miliyoni Frw 21.01 mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje (2020 – 2021).

Icyakora mu mwaka Transparency International yakoreye buriya busesenguzi ikaba yabumuritse kuri uyu wa Gatanu, yasanze amakosa yo gukoresha umutungo n’imari bya Leta mu buryo budafitiwe ibisobanuro (nta mpapuro zibisobanura/supporting documents) yaragabanutse cyane ku kigero cya 75%.

Abahanga ba Transparency International Rwanda bavuga ko  muri rusange amakosa ashingiye ku kutubahiriza amategeko n’amabwiriza abarirwa  agaciro gasaga Miliyari Frw 1.924.

Muri ako gaciro kose, kudafata neza imitungo y’uturere  n’Umujyi wa Kigali byihariye nibura 60% aho bibarirwa agaciro gasaga ka Miliyari  Frw 1.172.

Ubu busesenguzi bwasanze imishinga y’ubwubatsi no gusana ibikorwaremezo birimo iby’imihanda, amazi n’amashuri biza ku isonga mu mishinga ‘itakazwaho’

amafaranga menshi. Ibikoresho cyangwa ibikorwaremezo byubatswe ariko bidakoreshwa (idle assets)  byo bibarirwa agaciro ka Miliyari Fwr 3.5 bivuye kuri Miliyari Frw 9.42 mu mwaka  wa 2020 – 2021.

Ku rundi ruhande, muri bimwe byakozwe byo gushimwa, harimo igabanuka  ry’imishinga n’ibikorwa bisigwa bitujujwe na ba rwiyemezamirimo aho byavuye ku  gaciro ka Miliyari Frw 95.4 muri 2019 – 2020 na Miliyari Frw 35.2 mu mwaka wa 2020 – 2021 bigera kuri Miliyari Frw 24.44 mu mwaka wa 2021 – 2022.

Mu gihi ibyo bishimwa, ku rundi ruhande hari imishinga yashowemo imari n’uturere ntiyabyara umusaruro agaciro, ikaba  ifite agaciro ka  Miliyari Frw 11.48 kavuye kuri Miliyari Frw 5.015 muri 2020 – 2021.

Itangwa ry’amasoko ridakurikije naryo riracyari ikibazo ku ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta kubera ko ryihariye 25.2 % y’amakosa yose yo kudakoresha neza umutungo n’imari bya leta.

Appolinaire Mupiganyi

Ubusesenguzi bwa Transparency International Rwanda bushimangira ko amwe mu makosa akigaragara, harimo ayo gutinda kohereza amafaranga agenewe ifunguro ry’abanyeshuri mu bigo aho hari ahabayeho itinda ryageze ku minsi 1,898.

Basanze kandi hari ugutinda gukabije kw’amafaranga agenewe  abatishoboye harimo ahabwa ababyeyi babyaye batishoboye ngo abafashe kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Binyuze muri ubu busesenguzi, Transparency International Rwanda isaba inzego zifite aho zihurira n’imicungire  y’umutungo n’imari ya Leta gukomeza ubufatanye n’uturere n’Umujyi wa Kigali mu gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira amakosa yagaragaye.

Isaba ko inzego zafatanya hakongerwa ikigero cy’imanza Lta itsinda muzo iba yarezwe cyangwa yareze.

Ifoto ibanza:Consolée Kamarampaka

TAGGED:featuredIbigoImariKigaliLetaRIBTransparencyUmujyiUmutungo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Salva Kirr Yasimbuye Ndayishimiye Ku Buyobozi Bwa EAC
Next Article U Rwanda Rwijeje EAC Gutanga Umusanzu Warwo Ku Mibereho Yabayituye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?