RIB Ivugwaho Kudakurikirana Bamwe Mubibasira Abandi Kuri Twitter

Umwe mu banyamakuru wari uri mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe n’Ihuriro ry’abanyamakuru b’abagore n’abandi bafatanyabikorwa yabajije uwari uhagaririye Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha impamvu hari abo rudakurikirana kandi bibasira abandi kuri Twitter .

Uwo munyamakuru witwa Alexis Ngarambe yavuze ko abantu bibasirwa kuri Twitter ari abatanga ibitekerezo bidahuje n’ibyo umuyobozi mukuru runaka  cyangwa Urwego rwa Leta rutambukijeho.

Yamubajije niba hari abantu uru rwego rutinya.

Uyu munyamakuru yavuze ko hari itsinda ry’abarwanyi barwanirira Leta( yabise political warriors) bahora bari maso biteguye gutuka (abuser, cyber bullying) umuntu uwo ari we wese uvuze ibidahuye n’ibyo Leta ishaka.

- Advertisement -

Kuri we, kuba bariya bantu badakurikiranwa ntibikwiye.

Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha witwa Shema wari uri muri kiriya kiganiro kandi aruhagarariye, yavuze ko abo bantu bavugwa atabazi, ahubwo ko iyo hari abo bagaragayeho ko babikoze, bagirwa inama.

Shema wari uhagarariye RIB muri iki gikorwa

Ati: “ Muri rusange umuntu wese ugaragayeho kwibasira undi ku mbuga nkoranyambaga abikurikiranwaho cyangwa agahamagarwa akagirwa inama.”

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira yigeze kubwira Taarifa ko kuba umuntu yajora ibyo Umukuru w’Igihugu cyangwa undi muyobozi mukuru yavuze ‘ubwabyo bitagize icyaha.’

Icyo gihe yavugaga ku byavugwaga  ko umusizi Bahati yaba yaraburiwe irengero kubera ko Leta yamurigishije imuziza kujora ibitagenda neza mu Rwanda.

Dr Thierry B. Murangira yagize ati: “…Ntacyo nzi yaba yarakoze ariko abaye yaranabikoze simbona ko byaba bigize icyaha.  Hari abantu benshi mu Rwanda bajora Leta kandi ntibakurikiranwe. Ni uburenganzira bahabwa n’Itegeko nshinga bwo kuvuga ibyo babona bitagenda neza mu mikorere ya Guverinoma.”

Raporo yasohowe n’Ikigo gishinzwe ishyirwa mu bikorwa by’amahame y’uburinganire, Gender Monitoring Office, mu mwaka 2019 yerekanye ko uruhare abagore bakiri bacye kandi n’abari mu itangazamakuru ntibari mu myanya ikomeye.

Iriya raporo yerekana ko n’ubwo abagore n’abakobwa ari bacye muri uyu mwuga, bitabuza ko bahohoterwa.

Ikibazo kiremereye kurushaho ni uko nabo babiceceka.

Iryo hohotera bakorerwa kuri murandasi abahanga baryita Cybersexism cyangwa cybermisogyny.

Imwe mu mpamvu zituma ihohoterwa rikorera kuri murandasi riba ikibazo ni uko uwibasirwa aba atazi, atareba umwibasira wenda ngo babe baganira amubaze icyo amuziza.

Ibi rero bishobora gutuma uwibasiwe ahorana ubwoba cyane cyane ko hari ubwo uwibasira undi ashobora kuba amuzi, baturanye cyangwa azi iyo ataha.

Iyi ni imwe mu mpamvu ihuriro ry’abanyamakuru b’abagore n’abakobwa , ARFEM, rivuga ko ryateguye insanganyamatsiko ryise Safety Online, spotlight on female journalists in Rwanda.

Ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 06, Gicurasi, 2022 byari byahuje n’abandi bakora mu nzego z’uburenganzira bwa muntu, abakora politiki( RGB), ubugenzacyaha n’abandi

Abitabiriye iriya nama bunguranye ibitekerezo by’uko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa muri rusange n’abakora itangazamakuru by’umwihariko bakwirinda kujya bibasirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko byaramuka bibaye bikamenyeshwa inzego hakiri kare.

Emmaule Rushingabigwi wo muri RGB
Ingabire Bibio
Madamu Rose Rwabuhihi uyibora Rwanda Gender Monitoring Office
Mutesi Scovia nawe yagize igitekerezo ahatanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version