RIB Yafashe Ibicuruzwa Bifite Agaciro Ka Frw 15,988,025 Bitujuje Ubuziranenge

Nyuma y’ubugenzuzi rwakoze rufatanyije n’izindi nzego, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka Frw 15,988,025.

Iduka basanzemo biriya bicuruzwa riba mu Gakinjiro, rikaba iry’umugabo witwa Nkundimana Jean Christophe.

Ibyinshi mu bicuruzwa byafashwe ni ibyagurwaga muri cyamunara zitandukanye, bityo bikaba byarataye agaciro bitewe n’igihe ubuziranenge bwabyo bwari kumara.

Ibyo bicuruzwa bikubiyemo inzoga zitwa  Stella Artois, zahinduriwe ibirango zihabwa ibidahuza n’amataliki nyayo zari gutakariza ho ubuziranenge.

- Kwmamaza -

Inzoga zarengeje igihe basanze zipfundikiye mu makarito menshi k’uburyo babaruye basanga zifite agaciro ka Frw 6,615,000.

Bafashe inzoga zo mu bwoko bwa Stella Artois zitujuje ubuziranenge

Ayo basanze yarahawe ibirango bishya ni amakarito 80 y’inzoga za Stella Artois zahawe ibirango bihisha amataliki  agaragaza ko byarengeje igihe afite agaciro ka Frw 1, 200,000.

Abagenzacyaha ba RIB kandi bavumbuye amakarito 337 y’inzoga zo mu bwoko bwa Leffe zifite  agaciro ka Frw 6,740,000.

Inzoga Leffe nazo zarafashwe

Bafashe n’amavuta yo gusiga imisatsi yitwa Movit agera ku 1,569 afite agaciro ka frw 1,255,200.

Uretse aya mavuta yo gusiga mu mutwe, bavumbuye n’andi mavuta yo kwisiga ku ruhu ariko atujuje ubuziranenge agera ku 159 akaba afite agaciro ka Frw 47,700.

Hari n’amacupa 28 arimo amavuta atukuza uruhu bita Mukorogo nayo basanganye wa mucuruzi, yo akaba afite agaciro ka Frw 28,000.

Ibindi abagenzacyaha n’inzego bakorana bavumbuye muri kiriya gikorwa ni amacupa 101 y’umutobe bita Novida Juice utujuje ubuziranenge, afite agaciro ka Frw 63,125.

Baje no gusanga mu byo  bafashe harimo n’amapaki 39 y’amasashe atemewe gucuruzwa mu Rwanda afite agaciro ka Fwr 39,000.

Ubugenzacyaha hamwe n’inzego z’ubuzima bavuga ko ibicuruzwa biribwa cyangwa binyobwa cyangwa byisigwa, iyo byarengeje igihe, biba bishobora guteza ibibazo uwabikoresheje.

Niyo mpamvu bagira abantu inama yo kubizibukira.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko uwafatanywe biriya bicuruzwa yari amaze iminsi yarabuze, ariko yaje gufatwa kuri uyu wa Mbere Taliki 05, Ukuboza, 2022.

Akurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kikaba gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ubikurikiranyweho abihamijwe n’inkiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’amafaranga atari munsi ya Miliyoni  Frw 3 ariko atarenze Miliyoni Frw 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version