Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafashe ‘Umutekamutwe’ Avuga Ko Afrimax Ari Yo Yatumye Amenyekana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

RIB Yafashe ‘Umutekamutwe’ Avuga Ko Afrimax Ari Yo Yatumye Amenyekana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 May 2021 5:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha , RIB, rwafashe umugabo w’i Musanze rumukurikiranyeho ubwambuzi bushukana yakoreye umusore wari waturutse i Kigali akaza kumwaka umuti wa Kinyarwanda w’indwara atavura akamurya amafaranga. Uwo mugabo yavuze ko kugira ngo abantu bamumenye byatewe na nomero yashyize ku rubuga rwa YouTube rwa Afrimax.

Kugira ngo ibintu bigere hariya byatangiye ubwo umusore wakoreraga umucuruzi mu mujyi wa Kigali yari arimo areba Afrimax kuri YouTube iri kuri screen ya Televiziyo ya Shebuja aza kubona ho ikiganiro umugabo w’i Musanze yavugagamo  ko avura indwara zose akoresheje imiti ya Kinyarwanda.

Nyuma yaje kumva akunze uwo muntu watangaga icyo kiganiro, ndetse yiyemeza kuzareba uko yazamugeraho akamuvura icyo yise indwara yamufataga akumva agiye kubura umwuka.

Rimwe rero, uwo Shebuja yaje kuza avuye ku kazi nyuma ya saa sita aza yitwaje miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ayarambika ahantu yihuta kuko yatanguranwaga no kujya kureba umupira APR FC yari ifitanye n’indi kipe atavuze.

Uko yakayarambitse aho ngaho, yahise yanduruka, ajya kureba uwo mupira, umukozi ayabonye arayaterura aragenda.

Uwo mucuruzi wibwe yabwiye itangazamakuru ko yatashye avuye kureba umupira asanga amatara yo ku gipangu yazimye, arebye aho yasize amafaranga asanga nta n’igice cya Frw 20 kiharangwa!

Atazuyaje ngo yahise abibwira ubugenzacyaha butangira gukurikirana telefoni y’uwo musore yakoreshaga nyura aza gufatwa.

Imodoka y’umucuruzi wibwe

Uyu musore asanzwe akomoka mu Karere ka Gicumbi.

Yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko uriya mugabo w’i Musanze azamuvura bituma amuha amafaranga arenga ibihumbi 500 Frw.

Ukekwaho ubutekamutwe ati : ‘Iby’abapfu biribwa n’abapfumu’

Umugabo ukurikiranyweho ubutekamutwe yavuze ko mu by’ukuri asanzwe avura kandi ngo ni umurage yasigiwe n’abamubyaye.

Avuga ko n’ubwo abenshi muri benewabo batakiriho, ariko ngo niwe wasigaranye uriya murage wo kuvura bya gakondo.

Ku rundi ruhande ariko avuga ko hari ibyo adakora.

Abajijwe impamvu yemereye uriya musore wari umuhamagaye ko ari bumuvure indwara kandi azi neza ko atabifitiye ubushobozi, yasubirije imbere y’abanyamakuru n’abapolisi ko ‘iby’abapfu biribwa n’abapfumu’.

Ati: “Abanyarwanda baca umugani ngo iby’abapfu biribwa n’abapfumu. Nemeye kurya amafaranga ye kuko nabonye yizanye kandi mbona abana n’umugore bagiye kuburara.”

Yemera ko ibyo yakoreye uriya musore ari ubutekamutwe, ariko akemera ko nawe yarangaye, ko yagombaga kubanza gushishoza.

Asaba uwo ariwe wese waba afite umugambi wo gushaka gukira vuba atabiruhiye binyuze gusa mu gutekera abandi imitwe ko yabireka.

Mu bakurikiranyweho kiriya cyaha harimo n’umugore.

TAGGED:AfrimaxfeaturedGicumbiMusanzeUmutekamutweYouTube
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article José Mourinho Yagizwe Umutoza Wa AS Roma
Next Article Bruce Melodie Yasinyanye Na Kigali Arena Amasezerano Ya Miliyoni 150 Frw
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?