Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafunze Abapadiri Babiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abapadiri Babiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2024 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwataye muri yombi abantu bane barimo abapadiri babiri bubakurikiranyeho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri witwa Christian Shema wazize inkoni bivugwa ko yakubiswe na bagenzi.

Abo RIB yafunze harimo abanyeshuri  Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri.

Bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa gatanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe.

Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Amakuru avuga ko bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko ‘ari kwirwaza’.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko byabereye aho iri shuri rya Petit Séminaire Zaza mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.

Avuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza n’umurambo w’uwo munyeshuri ukaba woroherejwe muri laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Dosiye y’abakurikiranywe yo iri gutunganywa ngo harebwe niba yujuje ibisabwa ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya Frw 300,000 ariko atarenze Frw 400,000.

TAGGED:AbanyeshuriAbapadirifeaturedGukubitaIshuriNgomaUrupfuZaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bwongereza: Umuryango Ukize Kurusha Indi Uravugwaho Gucuruza Abantu
Next Article U Rwanda Rwakiriye Miliyoni €5 Zo Guteza Imbere Ubumenyingiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?