RIB Yafunze Abapadiri Babiri

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwataye muri yombi abantu bane barimo abapadiri babiri bubakurikiranyeho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri witwa Christian Shema wazize inkoni bivugwa ko yakubiswe na bagenzi.

Abo RIB yafunze harimo abanyeshuri  Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, Padiri Nkomejegusaba Alexandre w’imyaka 38, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco w’imyaka 33 usanzwe ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri.

Bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa gatanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byateye urupfu mugenzi wabo, bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe.

- Advertisement -

Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Amakuru avuga ko bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko ‘ari kwirwaza’.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko byabereye aho iri shuri rya Petit Séminaire Zaza mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.

Avuga ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza n’umurambo w’uwo munyeshuri ukaba woroherejwe muri laboratwari kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Dosiye y’abakurikiranywe yo iri gutunganywa ngo harebwe niba yujuje ibisabwa ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW.

Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya Frw 300,000 ariko atarenze Frw 400,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version