U Rwanda Rwakiriye Miliyoni €5 Zo Guteza Imbere Ubumenyingiro

Guverinoma y’u Rwanda yaraye isinyanye amasezerano n’iya Luxembourg akubiyemo inkunga ya miliyoni € 5 yo guteza imbere  amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu Rwanda.

Ayo mafaranga azatangwa na Luxembourg binyuze mu kigo cy’iki gihugu gishinzwe iterambere mpuzamahanga kitwa LuxDev.

Binyuze muri uyu mushinga, abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro bazahabwa mudasobwa 3,000 zizakoreshwa mu mushinga w’imyigire ‘ivuguruye’ ishingiye ku kwiga ukoresha ibikoresho wahawe ndetse na mudasobwa bita Blended Learning Approach.

Ubu buryo buzakoreshwa mu bigo 10 byatoranyijwe ngo bukorerwemo iyo myigire mu busa n’igerageza.

- Advertisement -

Gusinya amasezerano agena iby’ariya mafaranga n’ibyo azakoreshwa byakozwe hari abayobozi barimo Visi Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg Xavier Bettel, akaba ashinzwe n’ububanyi n’amahanga, ubucuruzi n’ubutwererane ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’uburezi Claudette Irere n’abandi.

Ni gahunda izagera mu mashuri 10 n’ahandi buhoro buhoro

Irere yashimiye Guverinoma ya Luxembourg ku nkunga yahaye u Rwanda mu kuzamura uburezi bw’abiga imyuga n’ubumenyi ngiro binyuze mu gutanga ariya mafaranga agamije kuzamura uru rwego.

Irere Claudette
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version