Nibishaka Théogène usanzwe usengera mu Itorero rya Pantekote ADEPR aherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Yatawe muri yombi ku wa Kane, taliki 28, Ukuboza 2023, nk’uko Umuvugizi w’uru rwego abyemeza.
Uyu mugabo witwa ko ari umuhanuzi akurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.
Bivugwa ko ibyo byaha yabikoreye ku muyoboro wa YouTube witwa Umusaraba TV.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha Dr. Murangira avuga ko ibyaha Nibishaka Théogène akekwaho yabikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2023, akavuga ko uyu ukurikiranyweho biriya byaha yabikoze abinyujije mu gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda.
Nibishaka Théogène afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera abaturarwanda bose kugira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko bigomba kubahiriza ituze rusange n’umudendezo wa rubanda.
Ati: “Uburyo bwose bwakwifashishwa bugomba kuba bwubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya. Ku bw’iyo mpamvu ntibikwiriye ko hari umuntu ukwiriye kwihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga agakora ibikorwa bigize ibyaha akeka ko amategeko atamuhana.”
Yavuze ko RIB itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukora ibyaha yifashishije imbuga nkoranyambaga.
Yakomeje ati “RIB irasaba abantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga kwibuka ko icyo utakora uri mu bantu utanagikorera ku mbuga nkoranyambaga. Uwo ari we wese, icyo yaba akora cyose, impamvu yaba yitwaza yose, igihe cyose ibyo yakoze bigize icyaha azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”
Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa.