RIB Yaregewe Abitwa Abameni( Men) Bakomeje Kujujubya Abaturage

Mu Karere ka Rusizi hari abantu bamaze imyaka barajujubije abaturage babatekera imitwe bakabatwara amafaranga.

Abo bantu bitwa ‘Abameni’ cyangwa Men mu Cyongereza bakunze gutwara amafaranga y’abaturage babinyujije mu kubashushisha amayeri menshi bakabatwara amafaranga.

Umwe mu batuye Akagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi yabwiye itsinda ry’abakozi ba RIB ryaje mu bukangurambaga mu kwirinda ibyaha ko abo bashukanyi bakomeje kubajujubya.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiriye ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko muri uyu Murenge w’aka Karere.

- Kwmamaza -

Wa muturage waregeye RIB yabwiye abakozi bayo ko abo bantu bamwambuye amafaranga ye biyita ‘ Ababikira b’i Kibeho’, bamurya amafaranga menshi yari afashe bwa mbere mu buzima bwe.

Ni Frw 90,000 bamuriye biyise Padini na Masera bamuhamagara ku munsi Bikira Mariya asubirira mu ijuru bita Asomusiyo.

Mu kiniga cyinshi yabwiye RIB ati: “Abameni  bampamagaye kuri asomusiyo bigize umubikira na Padiri batuma ngurisha ingurube Frw 90,000 ari ubwa mbere nyafashe barayarya”.

Umukozi muri RIB mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha, Jean Claude Ntirenganya yahumurije uwo mubyeyi ko ubugenzacyaha buzakurikirana icyo kibazo kandi ko n’abandi bakora ibyaha nk’ibyo bazafatwa uko bizagenda kose.

Icyakora yabukije abaturage ko ababambura bahorana na bo, abasaba kuba maso no kwishimira kurya ibyo bavunikiye.

Ati: ”Tube maso n’ubushishozi,  iki kibazo cy’abambura abantu kugica burundu ntibidusaba kwambuka imipaka.  Dufate iya mbere duhangane nabyo turandure burundu imico mibi nk’iyo turyoherwe no kurya ibyo twavunikiye”.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rujya rucishamo rugakora ubukangurambaga bwo kuburira abaturage uko ibyaha runaka byaduka, uko bikorwa n’uburyo bwo kubyirinda.

Ni imwe mu nshingano zarwo nk’Urwego rushinzwe gukumira ibyaha, kubitahura no kubigenza.

Ingingo ya 224 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange umutwe wayo uvuga gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, uwahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo ugamije kugirira nabi abantu  cyangwa ibyabo iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10.

Naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ,iyo babihamijwe n’urukiko bahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarengeje imyaka 3 ndetse hakiyongeraho ihazabu ya miriyoni 3 frw kugera kuri miriyoni 5 frw.

Amakuru avuga ko abo ba Meni bo muri Rusizi biganje mu mirenge  ya Gashonga, Nkungu na Nyakarenzo.

Abo ba Meni bo abo mu mirenge ya Gashonga, Nkungu na Nyakarenzo.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version