RICTA Igiye Guteza Cyamunara Domain Names 2000

Kubera ko ikoranabuhanga riri hose kandi ritanga amahirwe y’ubucuruzi, ubumenyi n’ibindi, ni ngombwa ko abifuza kuribyaza umusaruro bagira ahantu runaka bajya bacisha ibyo bakora cyangwa bazi. Aho bahita  domain names.

Abanyarwanda bashaka kugira urwo rubuga muri iki gihe bafite amahirwe kubera ko hari ahantu hagera 2000 RICTA igiye guteza cyamunara bityo ababishaka bagashobora kuhagura.

Muri iki gihe hari ahantu henshi ku isi abantu bari kugura za domains.

Nk’ubu mu mwaka wa 2022, handitswe domain names miliyoni 13.2.

- Advertisement -

Muri rusange iziri ku isi yose ni miliyoni 350.

Ibi bitanga impamvu zumvikana zagombye gutuma ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bandikisha izo domain names.

Mu kigo k’igihugu gishinzwe kuzandika kitwa Rwanda Information Communication Technology Association (RICTA) kivuga ko gifite ahantu hagera ku 2000 hadafite abahanditse bityo hashobora kugurwa binyuze muri cyamunara.

Kuhagura bizaha abahaguze amahirwe yo kwagura isoko, kwagura ahantu hanini bagiza ubumenyi byabwo n’amakuru bifuza gusangiza abandi.

Abazi iby’ikoranabuhanga bavuga ko kugura ririya zina hakiri kare bitanga amahirwe yo kuzunguka hakiri kare binyuze mu kumenyekana mbere.

Akamaro ko kumenyekana kare ni uko bijyanirana no kubaka izina kare bityo inyungu ikaza mbere yaba iturutse imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.

Abashaka kugura izo domai names bakanda aha bakazisura:

https://auction.ricta.org.rw/index.php

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version