Guverinoma Irashaka Kubaka Ibigega ‘Byinshi’ Byo Guhunika Ibigori

U Rwanda rufite intego yo kubaka ‘ibigega byinshi’ byo kuzahunikamo ibigori kugira ngo rwizigamire ibinyampeke ruzitabaza mu gihe cy’amage.

Hagati aho, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko hari gahunda yo gutumiza ibindi bigori byo kunganira ibyo u Rwanda ruherutse kweza.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostôme.

Yabwiye ikigo cy’igihugu cy’’itangazamakuru, RBA, ko mu minsi ishize umusaruro w’ibigori wabaga witezwe wari toni ibihumbi 800 ku mwaka ariko waragabanutse.

- Kwmamaza -

Iryo gabanuka ryatumye u Rwanda rushaka ahandi rwakura ibigori kuko ari ingenzi mu mirire y’Abanyarwanda.

Byakozwe mu rwego rwo kuziba icyo cyuho.

Dr. Ngabitsinze ati: “Tugomba guhindura imikorere ku bijyanye n’ibinyampeke cyane cyane ibigori, ububiko bwo burahari ni na bwo bwifashishijwe muri COVID19, ni nabwo bwifashishijwe kugira ngo dutunganye ibiciro ariko tugomba kongera ingano kubera ko iyo urebye umusaruro, dufashe nk’igihembwe cy’ihinga cya 2023  hatajemo ibibazo dushobora kugera kuri toni ibihumbi 800 biburaho gake.”

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kuzabura ibigori bihagije mu gihe kizaza, Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostôme avuga ko ari ngombwa ko hubakwa ibigega byinshi bifite ubushobozi buhagije bwo kuzahunika byinshi.

Avuga ko aka ari akazi bazakorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibi bivuzwe mu gihe ku isi hari ikibazo cy’ibigori bike cyatewe n’intambara imaze amezi menshi ihanganishije Uburusiya na Ukraine.

Bisanzwe bizwi ko ahari intambara haba hari ibitagenda.

Imihindagurikire y’ikirere yatumye habaho kurumbya muri rusange ariko byibanda cyane cyane ku binyampeke.

Mu rwego rwo kwirinda ‘sinamenye’ u Rwanda rwatangiye gushaka aho rwagura ibigori byo guhunika, hamwe hakaba ari muri Tanzania.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko niyo haboneka ibindi bigori nabyo ruzabona aho rubihunika.

Dr. Ngabitsinze yagize ati: “ Twatangiye kuganira n’ibihugu dufitanye umubano nka Tanzania kandi  ku bigori yaduhaye umwihariko. Hari ibyo yaduhaye muri iyi minsi bizanwa n’ikigo cyitwa EAX ndetse na Zambia turi mu biganiro byiza ko na ho twajya tuhavana ibigori ndetse na Zimbabwe ni uko.”

Avuga ko hari ibiganiro u Rwanda ruri kugirana n’amahanga ya kure harimo n’ibihugu by’Uburayi kuko nabyo byeza ibinyampeke byinshi.

Ibyo bihugu birimo icya Serbia.

Imibare yavuye mu ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko ingo miliyoni 2,1 zikora ubuhinzi, muri zo izingana na 80% zihinga ibishyimbo na ho 56% zigahinga ibigori.

Ingano zihingwa n’abangana na  2,4%, amasaka ahingwa na 10,8% na ho umuceri uhingwa n’ingo ziri ku ijanisha rya 2,3%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2023 A, ibigori byahinzwe kuri hegitari 226.982, ingano zahinzwe kuri hegitari 2975 na ho ibishyimbo byahinzwe kuri hegitari 312.279.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko rwaba rufite ibigori byahaza igihugu mu gihe kiri hagati y’umwaka n’imyaka ibiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version