Riderman Yifurije Miss Jolly Ikaze Mu Bisumizi

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 yari amaze iminsi avuga ko akunda ibihangano by’umuhanzi Bull Dogg ariko yaje kwerura avuga ko muri iki gihe yumva akunze ibya Riderman. Umuraperi Riderman yamusubije ko yishimiye kumva avuga biriya ndetse amuha ikaze mu Busimizi yashinze.

Muri 2017 Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertland [Bull Dogg]  yasohoye indirimbo yise ‘Méchamment.’

Muri iyo ndirimbo yagarutse ku gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda, asaba ko ‘ababishinzwe baha  Mutesi Jolly ikiruhuko kuko yakoze ibyiza byinshi nawe akeneye kuruhuka.

Nyuma y’iyo ndirimbo Mutesi Jolly yavuze ko afana Bull Dogg.

- Advertisement -

Mu cyumweru gishize, Riderman yasohoye indirimbo nshya yise “Icupa ry’imiti.”

Iri ‘cupa ry’imiti’ ryashimishije Miss Mutesi Jolly bituma atangaza ko inganzo ya Riderman ari nyinshi k’uburyo kumubera umufana nta pfunwe byamutera.

Iriya ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’umusirikare wagiye ku itabaro atunguwe ntamenyeshe  umukunzi we, bityo akamusigira ubutumwa mu icupa ry’imiti yatabye munsi y’igiti.

Mutesi Jolly abinyujije kuri Instagram ye yanditse avuga ko ari umufana ukomeye cyane wa Riderman.

Miss Mutesi Jolly

Ati “Niba hari amarangi muzayampe nanjye nisige… Riderman komeza udutere imbaraga.”

Mutesi Jolly yahise asaba umugore wa Riderman Miss Nadia Agasaro ko yamusabira ababishinzwe ubundi agashyirwa mu itsinda ry’Ibisumizi.

Umugore wa Riderman yamusubije ko ibyo yasabye bizakorwa kandi ko n’ayo marange yifuza azayabona bidatinze!

Icyo Riderman abivugaho

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Rap yaganiriye na Taarifa atubwira uko yabyakiriye kuba Mutesi Jolly ari umufana we mukuru.

Ati “Birashimishije kuba umuntu w’icyamamare, w’umunyabwenge kandi urangwa n’ubupfura mubyo akora nka Jolly ashima ibyo dukora. Ahawe ikaze mu muryango urangwa n’ubupfura n’ubuhanzi. Abishyize hamwe bagahuza intego ntakibananira. U Rwanda ni Rweme.”

Iyi ndirimbo nshya ya Riderman ni imwe mu zigize album nshya yise ‘Kimirantare’ amaze igihe kinini atunganya.

Riderman
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version