Guhera Tariki 25, Gicurasi, 2025 Joseph Kabila akomeje guhura n’abavuga rikijyana barimo n’inararibonye z’i Goma. Kuri uyu wa Gatanu yaganiriye n’abasaza bakuru barimo n’abami bane.
Abo bami ni Mwami Bashali Mokoto uyobora ahitwa Bashali, icyegera akaba n’intumwa y’umwami Kakindi uyobora ahitwa Bwito muri Rutshuru, umwami Butsitsi Kahembe IV uyobora Bukumu n’umwami Kalinda uyobora Buhunde.
Mbere y’aho, hari ku wa Kane, yari yaganiriye n’abanyamadini bo muri Kivu ya Ruguru, bukeye bw’aho aganira n’abo basaza bubahwa cyane mu bice bayobora.
Ibiganiro agirana nabo bigamije ahanini kumva ibitekerezo byabo ku biri kubera mu gace batuyemo, ni ukuvuga muri Kivu ya Ruguru, akumva n’inama bamugira zatuma amenya uko yitwara.
Inararibonye 30 nizo yaganiriye nazo mu gihe cy’iminota 45, ibiganiro byitabiriwe n’abandi bantu bavuga rikijyana bo mu bice bigize iriya Ntara.
Umwami wa Bukumu witwa Butsitsi Kahembe IV yabwiye RFI ko ingingo batsinzeho zirimo umutekano, amajyambere n’uburyo ubuyobozi bushya bugenga iriya Ntara bwakorana neza n’abanyamadini n’abandi bakomeye bahafite ijambo.
Baganiriye kandi ku byakorwa ngo impunzi zitahuke, abantu basubire mu byabo ntacyo bikanga.
Abayobozi baganiriye na Joseph Kabila bamusabye ko yakora uko ashoboye mu bunararibonye bwe n’ijambo afite nk’umuntu wigeze kuyobora igihugu, agatuma hagaruka amahoro arambye.
Umwami Kahembe avuga ko icyo ari cyo basabye Kabila kandi bafite icyizere ko azabikora.
Muri iyi mpera y’Icyumweru, Joseph Kabila azahura n’abandi bavuga rikijyana barimo n’abahagarariye sosiyete sivile.
Kabila ari gukora ibi atayobowe ko i Kinshasa bamuhigisha uruhindu kuko baherutse no kwemeza ko akurwaho ubudahangarwa nka Senateri kugira ngo haboneke uburyo bwo kumukurikirana bikozwe n’inkiko za gisirikare.
Kinshasa imushinja kugambanira igihugu binyuze mu gushinga umutwe wa AFC waje kwihuza na M23 bigakora ikiswe AFC/M23.