Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Umwanditsi wa Taarifa
Hazamutse umwotsi wirabura

Ku munsi wa mbere w’amatora ya Papa uzasimbura Francis nta mu cardinal waraye wemejwe, bityo umwotsi wera werekana ko hari uwatowe ntiwazamurwa.

Aho kuzamura uwera hazamutse uwirabura bityo isi ibona ko nta Papa watowe.

Saa tatu z’ijoro nibwo uyu mwotsi wazamuwe, Abakirisitu Gatulika bahita babona ko mu matora ntawemejwe.

Aba Cardinals 133 nibo bari muri iryo tora, gutora ku munsi wa mbere bikaba byarabanjirijwe n’indirimbo Veni Creator Spiritus iririmbwa mu rwego rwo kwitabaza Roho Mutagatifu ngo ababe hafi muri icyo gikorwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Papa uzatorwa kuri iyi nshuro azaba ari uwa 267 kuva Mutagatifu Petero yemezwa nk’uwashinze Kiliziya Gatulika y’i Roma.

Saa yine n’igice ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo aba Cardinals bari bugaruke mu matora, mu gitondo batore kabiri na nyuma ya saa sita batore kabiri.

Amatora ari kubera muri Chapelle Sistine ariko bo bacumbikiwe mu nzu yitwa Casa Santa Marta.

Ba Papa babiri baheruka batowe ku munsi wa kabiri w’itora, abo ni Francis na Benedict XVI.

Amateka ya Kiliziya Gatulika yerekana ko amatora ya Papa yabaye maremare yari ayo gutora Papa Celestine V akaba yaramaze imyaka itatu ni ukuvuga guhera muri Mata, 1292 kugeza muri Nyakanga, 1294.

Vatican News yanditse ko ubwo amatora y’umusimbura wa Papa Francis yabaga ku munsi wayo wa mbere, i Roma ku rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero hari Abakirisitu  45,000 bari baje kureba ubwoko bw’umutsi uri buve ahatorerwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version