RRA Yakusanyije Imisoro Isaga Miliyari 1600 Frw Mu Mwaka Wa 2020/21

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko mu mwaka w’isoresha wasojwe ku wa 30 Kamena cyakusanyije miliyari 1643.3 Frw, kigera ku ntego cyari cyahawe ku gipimo cya 103.3%.

Kuri uyu Kane nibwo Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yatangaje ingamba RRA ifite zo kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano z’abasora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 watangiye ku wa 1 Nyakanga.

Ni umwaka RRA yahawemo intego yo gukusanya miliyari 1774.1, ni ukuvuga 46 % by’ingengo y’imari ya miliyari 3807 Frw iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Ruganintwali yagize ati “Muri uyu mwanya nejejwe no kumenyesha abaturarwanda bose ko mu mwaka w’isoresha dusoje wa 2020/2021, ku ntego twari dufite yo gukusanya amafaranga angana na miliyari 1579.7, twakusanyije miliyari 1643.3 bivuze ko intego twayigezeho ku kigero cya 103.3%.”

- Advertisement -

Ni umusaruro waturutse ku ngamba za Leta zo kuzahura ubukungu ndetse n’ingamba RRA yagiye ishyiraho kugira ngo inoze ikusanywa ry’imisoro.

Yakomeje ati “Muri izo ngamba twavuga nko kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu mikorere yacu, aho ibintu bimwe na bimwe byikora (technology and automation), guhuza amakuru kugira ngo tubone ahagaragara ibyuho byatuma imisoro idatangwa mu buryo bukwiye ndetse no korohereza abatumiza ibintu mu mahanga bafite ibibazo by’amafaranga, bakabasha gusohora ibintu byabo muri gasutamo bifashishije amasezerano tugirana yo kwishyura mu byiciro.”

Ruganintwali yavuze ko mu mwaka w’isoresha wa 2021/2022, RRA yafashe ingamba zigamije kurushaho kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora, kandi nta kabuza intego yahawe nayo izagerwaho.

Ati “Ku byiciro byose bifite inshingano zo gusora muri rusange, turabasaba kwiyandikisha ku misoro ibareba, gufata no gukoresha EBM, gukora imenyekanisha no kwishyura imisoro ku gihe, gukora imenyekanisha ry’uzuye kandi ry’ukuri.”

Yavuze ko nubwo hari imikoranire myiza hagati y’abasora na RRA, hakigaragara abasora bica amategeko y’isoresha nkana.

Hari byinshi bateganywa muri uyu mwaka mu kuzamura iyubahirizwa ry’inshingano zo gusora mu byiciro bitandukanye by’ubucuruzi.

Birimo guhugura abasora babarizwa mu nzego z’imirimo byagaragaye ko zitubahiriza neza inshingano zo gusora no gukoresha ikoranabuhanga mu gutahura ibibazo bijyanye no kutubahiriza inshingano zo gusora n’abasora bakora nabi bagamije kunyereza imisoro n’amahoro.

Harimo kandi umushinga w’uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi (EBM for All) uzagera ku bacuruzi bose hanashyirwe ingufu mu kugenzura ko zikoreshwa neza.

RRA kandi iteganywa kwandika abacuruzi batiyandikishije mu misoro kandi bakora imirimo yakabaye isora nk’uko biteganwa n’amategeko, ndetse hakubahirizwa amategeko mu gukurikirana abica amategeko y’isoresha nkana bagambiriye kunyereza imisoro n’amahoro.

Ruganintwali yavuze ko hari ibimaze gukorwa, ariko hari na byinshi iki kigo kigomba gukora.

Yasabye Abaturarwanda kuzirikana ko kunyereza imisoro n’amahoro ari icyaha nk’ibindi byose, kimunga ubukungu bw’Igihugu kandi kikadindiza iterambere.

Yabasabye ubufatanye mu kukirwanya binyuze mu kutagikora, kudafatanya n’abagikora no gutanga amakuru ku bantu bose batubahiriza amategeko y’imisoro n’amahoro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version