Rubagumya: Nyiri Stafford Coffee Ikorwamo N’Abafite Ubumuga Bwo Kutumva

Abanywi b’ikawa bazi amaduka acuruza ikawa bita Stafford Coffee Shops hirya no hino mu Rwanda. Ni aya Rubagumya Stafford akaba umugabo wiyemeje guha akazi abafite ubumuga bwo kutumva ngo  bamucururize ikawa.

Aherutse kuvuga ko yiyemeje ko mu bakozi be hagomba kuba harimo ijanisha runaka ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Avuga ko muri iyi ntangiriro z’umwaka[2024] hari urundi rubyiruko ari gutoza bagera kuri 13 ariko ko muri azafatamo 70% bafite icyo kibazo akaba akazi.

Yabwiye urubyiruko ndetse n’abandi bafata ibyemezo mu iterambere ryarwo ko ubucuruzi bw’ikawa abumazemo imyaka 12.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2014 nibyo yatangiye aka kazi ubwo yakoreraga ikigo cy’Abanyamerika cyavanaga ikawa mu Rwanda kikayijyana iwabo.

Ati: “Icyo gihe nabwiye umuyobozi wanjye w’umunyamahanga mubaza impamvu twohereza ikawa yose hanze ntitugire iyo ducuruza mu gihugu. Icyo gihe yambwiye ko ntawe uzayigura.”

Akirangiza kumusubiza atyo, undi yumvise bimuriye, yibaza niba Abanyarwanda wanywa ikaba biramushobora.

Ntibyatinze yumva aho Perezida Paul Kagame abaza impamvu ituma u Rwanda ruhinga ikawa nziza igashimwa n’abandi, ikoherezwa hanze yose, ikagaruka ihenze igiciro cyikubye inshuro nyinshi, yibaza impamvu u Rwanda rutayikorera.

Icyo gihe hari mu mwaka wa 2016, umwaka wakurikiyeho(2017) Rubagumya avuga ko na bwo Perezida Kagame yayasubiyemo ubwo yari mu Bufaransa, bituma Rubagumya yicara aratekereza ndetse yiyemeza gushaka icyo gisubizo.

Imwe mu mpamvu yaje kubona ko zituma Abanyarwanda batanywa ikawa ari uko ihenda.

Yatanze urugero rugira ruti: “Kugira ngo ufungure Coffee Shop bisaba byibuze atari munsi ya miliyoni Frw 30 na bwo ikaba iyoroheje. Ibyo biri mu bituma ihenda.”

Rubagumya amaze kubona ibyo bibazo byo kutabona no kutigondera ikawa, yashatse ibisubizo anatanga n’umuti wo kurwanya ikibazo cyo kwishingikiriza ku isoko ryo mu mahanga gusa.

Atangira gukora ikawa, yatangiranye imashini yaguze mu Budage ku 75 € atangira gukora ikawa.

Yatangiriye gukorera ikawa muri Gare ya Kimironko asaba umugore wari ufite iduka kumuha umwanya wa metero ebyiri ashyiraho akameza akamwishyura, atangira gucuruza ikawa ya Frw 500 Frw itarimo isukari n’iya Frw 1000 Frw ku ikawa irimo isukari.

Abantu bagendaga muri iyo gare baramuguriye biratinda, icyo gihe hari mu 2018 ari na bwo yashinze akaduka i Kanombe.

Mu mwaka wa 2019 yashyizeho andi maduka atandatu hirya no hino muri Kigali, umwaka wakurikiyeho akomereza mu Ntara.

Ahambere yatangiriye ni muri Kamonyi atunganyiriza ikawa i Musambira, icyakora ngo yabikoze asa n’uwiyahura kuko hari cyaro.

Ati “Icyo gihe naratangiye ndetse muri bya bihe bya Covid-19 abantu saa tatu bagomba kuba bavuye mu muhanda. Natangiye saa moya z’ijoro, saa tatu nari maze gukorera ibihumbi 50 Frw, umwaka urangiye nari maze kugira mafaranga afatika ku munsi.”

Stafford Rubagumya, rwiyemezamirimo wiyemeje guha akazi abafite ubumuga

Iryo duka ngo niryo rimwinjiriza kurusha andi kuko mu kwezi rimwinjiriza miliyoni Frw 40.

Muri iki gihe afite umugambi wo gutangiza ishami rya Stafford Coffee mu Majyaruguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version