Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN Yavuganye N’Uw’Amerika Ku Mutekano Mu Karere

Amb Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yaganiriye na mugenzi we uhagarariye Amerika muri uyu muryango witwa Amb Linda Thomas-Greenfield.

Uyu yanditse kuri X ko yaganiriye na Rwamucyo aho babona hakwiye kongerwa imbaraga mu mubano w’igihugu byombi harimo iterambere.

Baganiriye no ku bufatanye mu bikorwa byo kigarura amahoro aho bibaye ngombwa.
Indi ngingo baganiriyeho ijyanye n’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Yamwakiriye mu Biro bye

Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri UN aherutse no gutorerwa kuyobora Inama y’ubutegetsi ya UNICEF, umwanya yasimbuyeho umunya Denmark.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version