Elon Musk Arashaka Uwamurangira Ikindi Kigo Agura

Umuherwe Elon Musk arasaba abamukurikira ku rubuga rwe X kumuha igitekerezo cy’ikindi kigo yagura.

Kuri uru rubuga yahashyizeho ifoto ye yicaye mu madolari($) angana na Miliyari 42, akavuga ko abamukurikira baba bagize neza baramutse bamuhaye igitekerezo cy’ikindi kigo yagura.

Asanganywe ibigo bitatu bikomeye bikora ikoranabuhanga birimo Space X, Tesla na X, iyi ikaba yarahoze ari Twitter.

Ajya kugura Twitter, yabanje kubivuga asa nutebya ariko biza kurangira ayiguze n’ubwo kugira ngo ifatishe byabanje kumugora kuko yifuzaga ko buri kintu cyose kiyikoreweho gikwiye kwishyura kandi abantu batari babimenyereye.

- Advertisement -

Kubera izina yari yaranditse, byaje kuba ngombwa ko abantu bakomeza gukoresha X kuko nta handi hari buboneke amakuru nk’ayo itanga.

Mu bitekerezo abamukurikira kuri X bahise batanga, bamusabye ko yagura YouTube akayita X-Tube, cyangwa akagura CNN akayita XCNN undi amusaba kugura Google akayambura ubushobozi bwo kujya iha za Guverinoma amakuru ku baturage.

Abandi bati: ” Gura Coca Cola usubizemo Cocaine”

Ndetse hari n’uwamusabye kugura Guverinoma akayisubiza abaturage.

Iyo usomye ibitekerezo abantu bamuhaye, ubona ko amadolari ($) nta kintu atagura ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version