Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo ubuyobozi bw’uruganda rwa Shema Power ruri mu Karere ka Rubavu bwabitse umukozi warwo Harelimana Silas w’imyaka 40 wishwe n’amashanyarazi.
Uru ruganda rutunganya amashanyarazi ruyakuye muri gazi rukurura mu kiyaga cya Kivu.
Bivugwa ko yapfuye ari mu kazi ko gutunganya ayo mashanyarazi ku muyoboro uyajyana ku ruganda.
Byabereye ku Mudugudu wa Kabusho, Akagari ka Busoro, mu Murenge wa Nyamyumba.
Bagenzi ba UMUSEKE bavuga ko uyu mugabo yajyanywe ku Kigo nderabuzima cya Kigufi agezeyo biranga arahagwa.
Nyuma umurambo we wajyanywe mu buhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Uyu mugabo asize umugore n’abana bane.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari umwe mu bahanga bakomeye uru ruganda rwari rufite.