Rubavu: Bashinja Rwiyemezamirimo Gutaburura Imibiri Y’Ababo

Umucanga ucukurwa mu Murenge wa Nyakiriba muri Rubavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwategetse ko gucukura umucanga muri Nyakiriba wajyanwaga gukorwamo sima biba bihagaritswe kubera ko aho bawucukuraga bahabonye imibiri myinshi. Abafite ababo bashyinguye muri iryo rimbi banenga rwiyemezamirimo uhakora ubwo bucukuzi  ko aterera imibiri y’ababo hejuru, akaba ataranababwiye ngo bayimure mbere y’uko atangira imirimo.

We avuga ko iyo hari imibiri ibonetse aho acukura, yimurwa ikajya gushyingurwa mu rindi rimbi.

Yungamo ko afite icyangombwa kimwemerera gukora ibyo akora.

Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko hari abatuye Akagari ka Gikombe, Umudugudu wa Nyabibuye, Umurenge wa Nyakiriba bababwiye ko bababazwa nuko rwiyemezamirimo acukura umucanga akoresheje imashini ashyira hejuru imwe mu mibiri ishyinguye mu irimbi rya Nyabibuye.

- Advertisement -

Hari umwe wagize ati “Mbabajwe no kuba rwiyemezamirimo yarigabije irimbi twashyinguyemo abacu, agakomeza guterera hejuru imibiri y’abacu, nta no kutuganiriza ngo turebere hamwe uburyo abacu bakwimurwa.”

Rwiyemezamirimo Ncamihigo Papias avuga ko iyo hari imibiri ibonetse aho ari gucukura ijyanwa ku irimbi igashyingurwa.

Ati: “Ducukura umucanga mu irimbi, ariko twakoze inama n’abahashyinguye ababo ubuyobozi buhari, ndetse dukorana amasezerano, cyakora hari ibitaranozwa tuzabiganiraho.”

Mu rwego rwo guhosha izo mpaka no kugira ngo ibintu bihabwe umurongo, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias avuga ko ahantu hacukurwa umucanga hashyizwe irimbi mu mwaka 1978 kugera mu 2000 rirafungwa, cyakora ngo bamenye ko hari abandi bakomeje kurishyinguramo nyuma y’umwaka wa 2000.

Ku rundi ruhande ariko ngo nta nyandiko yerekana ko aho hantu hagizwe irimbi mu buryo buzwi.

Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kubanza gushaka amakuru arambuye kuri iyo ngingo.

Nzabonimpa agira ati: “…Abaturage batubwiye ko ryakoraga guhera mu mwaka wa 1978, mu mwaka 2000 rirafungwa ariko nyuma ya 2000 hari abagiye bahashyingura kubera kutagira aho bashyingura. Nta makuru yanditse ahari, gusa iki kibazo twaragikurikiranye dusanga mu myaka 10 cyangwa 15 ishize hari abahashyinguye ababo, byatumye duhagarika ibikorwa byo gucukura…”

Intego ni ukugira ngo hamenyekane  uwahashyinguye nyuma bityo nihafatwa icyemezo kiba gishingiye ku makuru azwi.

Ati: “ …Tuzareba icyakorwa mu nyungu rusange niba imirimo yakomeza cyangwa twahasanga imibiri myinshi k’uburyo abantu batakwimurwa imirimo igahagarara tugaha agaciro abahashyinguye… Gusa tugomba kugendera ku bitekerezo by’abaturage…”

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Déogratias

Hari n’ikibazo cy’abaturage bavuga ko ahashyinguye iyo mibiri ari mu butaka bwabo, ariko wagenzura ugasanga ubwo bita ubutaka bwabo, butabanditseho.

Ubundi irimbi iyo ryuzuye rigafungwa riba rigomba kumara imyaka 20 kugira ngo ryongere rikoreshwe.

Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi mu Rwanda ryasohotse tariki 11/03/2013 mu ngingo ya 14 ivuga ko kwimura cyangwa gufunga irimbi rusange rishobora kwimurwa cyangwa guhagarikwa ku nyungu z’ubuzima rusange bw’abaturage cyangwa se ryuzuye.

Ingingo ya 15 ivuga ko kugira ngo imva isanzwe ishyinguwemo yongere ishyingurwemo indi mirambo, bitegereza imyaka icumi (10), naho mu mva zidasanzwe bitegereza imyaka makumyabiri (20) uhereye ku gihe cya nyuma imva yashyinguriwemo. Umuntu wifuza gushyingura mu mva idasanzwe agirana amasezerano na Leta adashobora kurenza imyaka makumyabiri (20).

Ingingo ya 17 isobanura ibishobora gukorerwa umurambo wataburuwe mu mva birimo ko ushobora gutwikwa; gushyingurwa mu mva; gushyingurwa mu rindi rimbi cyangwa kongera gushyingurwa mu mva muri iryo rimbi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version