Yvan Buravan YATABARUTSE

Umwe mu bahanzi bari bakunzwe kurusha abandi  witwa Yvan Buravan yapfuye. Yaguye mu Buhinde azize cancer y’urwagashya nk’uko byatangajwe n’abasanzwe bakurikirana inyungu ze.

Apfuye akenyutse kuko yari kiri muto cyane. Burabyo  Dushime Yvan yavutse mu mwaka wa 1995 akaba atabarutse afite imyaka 25 y’amavuko.

Uburwayi bwe bwatangiye aruka, ikintu cyose atamiye akakigarura.

Ku ikubitiro abantu baketse ko atwaye igifu ariko uko iminsi yihitaga babona birakomeye, atangiye kubyimba inda.

- Advertisement -

Bamujyanye kumuvuriza muri Kenya n’aho biranga, nyuma bamujyana mu Buhinde none niho yaguye.

Indirimbo yaherukaga gusohora yari ikunzwe ni iyo yise TWAJE.

Buravan yatabarutse

Burabyo yatangiye kuririmba akizihira abamwumva kera.

Afite imyaka ibiri mukuru we yamuguriye aga piano k’abana ngo ajye agakinisha yumva amanota.

Gukunda umuziki bwamukuyemo none atabarutse ari umuhizi mu muziki.

Aho aciriye akenge yagiye muri Kolari y’abana arahazamukira.

Hari ikigo gitanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda cyakoresheje irushanwa ku bakiri bato ngo harebwe impano zabo mu muziki Buravan aba uwa kabiri mu gihugu.

Nibwo yavumbuye burya ko yawukora bikamuhira kandi koko byarakunze.

Yize muri Amis des Enfants ndetse no muri La Colombière.

Umuryango we waramufashije akomeza kuririmba.

Muri ako kazi abo mu muryango we yabasabye kuzamuba hafi kandi barabikora.

Umuhanzi bakoranye indirimbo bwa mbere( collabo) ni Umutare Gaby usiga uba muri Australia aho afite urugo.

Gaby we yise Information Technology.

Indirimbo yatumye Buravan amenyekana ni iyo yise Malaika.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi benshi barimo abo mu Rwanda no hanze yarwo anitabira ibitaramo byinshi kandi bikomeye.

Yigeze no guhigika abahanzi b’Abanyafurika yegukana irushanwa rya Prix Découverte ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI.

Ritegurwa na RFI ifatanyije n’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa, OIF, ndetse n’Umuryango w’Abibumbye wita ku burezi, UNESCO, mu rwego rwo guteza imbere imbyino n’umuco wa Afurika .

Yvan Buravan yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Ye Ayee’, ‘Si Belle’, ‘Low Key’, ‘Garagaza’, ‘Oya’, ‘Just Dance’ n’izindi.

Ubwanditsi n’ubuyobozi bwa Taarifa bwifurije Burabyo Dushime Yvan kuruhukira mu mahoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version