DRC Yongeye Yanga Kuzaganira Na M23

Uhagarariye Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu biganiro bimaze iminsi bibera i Nairobi witwa Sèrge Tshibangu avuga ko mu biganiro bya Nairobi bizaba ku nshuro ya kane( Nairobi 4) nta M23 bashaka mo.

Tshibangu avuga ko Guverinoma ya DRC idashobora kuganira na M23 kuko itayemera.

Avuga ko imyiteguro y’ibi biganiro igeze kure.

Amakuru yri amaze iminsi avugwa, yemezaga ko M23 izaba ihagarariwe.

- Advertisement -

Ibyo Sèrge Tshibangu yabwiye Radio Okapi bivuga  ko amasezerano yasinywe ku kibazo cya M23 avuga ko mu byo basezeranye harimo ko M23 igomba kuva mu birindiro byose igasubira muri Sabyinyo.

Abayobozi ba M23 ariko bigeze kubyamaganira kure.

Imyiteguro y’iriya nama iri gutegurirwa mu Mujyi wa Goma, uwa Uvira, uwa Beni, uwa Bukavu na Bunia.

Tshibangu yavuze ko abayobozi batumiwe muri iriya barimo uruhande rwa Kenya, urwa EAC, urwa MONUSCO  n’abandi.

Yagize ati: “ Ndagira ngo mvuge ko nta M23 tuzaganira nayo. Ikindi ni  uko ibizaganirwaho ari ibikubiye mu itangazo ryasohowe mu masezerano yaherukaga kuganirirwa i Luanda yasohowe taliki 23, Ugushyingo, 2022.”

Muri yo handitsemo ko M23 igomba guhagarika imirwano bidasubirwaho.

Ibya M23 bihanzwe amaso na benshi!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version