Rubavu: Noteri N’Abandi Bakurikiranyweho Kwiyitirira Ubutaka Bakabugurisha

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafunze noteri wigenga ukorera mu Karere ka Rubavu n’abandi bantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku rubuga rwa RIB handitseho ko mu iperereza ry’ibanze, byagaragaye ko abafashwe bacuze umugambi wo kugurisha ubutaka, aho buri wese yari afite icyo ashinzwe muri uwo mugambi.

Hari abigize abakomisiyoneri, abandi bigira ba nyir’ubutaka, umuvandimwe wa nyir’ubutaka, hiyongeraho na notaire wigenga wabafashije kwemeza ihererekanya ry’ubutaka (Mutation).

RIB yemeza ko abo bantu bafashwe bari bamaze kugurisha ubutaka bufite agaciro ka Miliyoni Frw 15, bukaba buherereye mu Mudugudu wa Shwemu, Akagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Ikindi ni uko umwe mu bakurikiranweho ibi byaha  muri Mutarama uyu mwaka yari yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko ngo akurikiranwe ari hanze ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho we n’akandi gatsiko bibaga amafaranga ku ma sitasiyo ya esanse bakoresheje uburiganya bwo kuri MoMo.

Yongeye gufatirwa mu byaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho tariki ya 06 Mutarama uyu mwaka yari yarekuwe by’agateganyo

Dosiye yabo bose yoherejwe mu Bushinjacyaha, bakaba baregwa ibyaha bine aribyo: kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo kugurisha ikintu cy’undi.

Ibi byaha byose baregwa igifite igihano gito ni umwaka umwe w’igifungo naho igihano kinini ni imyaka 10.

Ubugenzacyaha buvuga ko abaturage bakwiye kumenya ko inshingano zabwo buzazikora neza, bugashakisha kandi bugafata abakekwaho kwica amategeko bakagezwa mu butabera.

Ba noteri bahabwa umuburo wo kwirinda gukoresha nabi ububasha n’inshingano bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite.

RIB kandi isaba abantu bose gukomeza kugira amakenga igihe cyose bagura umutungo uwo ariwo wose, bakajya bashishosha mbere yo kugira icyo bishyura, cyane cyane umutungo utimukanwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *