Rubavu: Ubusinzi Bukomeye Buravugwa K’Umuyobozi Ku Rwego Rw’Akarere N’Umurenge

Abo barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe n’ushinzwe igenamigambi ku Rwego rw’Akarere ka Rubavu. Bahanishijwe kuzamara amezi atatu badahembwa kubera imyitwarire idahwitse ishingiye ku businzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe witwa Vedaste Uwimana bivugwa ko aherutse gutwara imodoka yasinze, Polisi iramufata.

Amakuru avuga ko yafunzwe icyumweru kimwe ararekurwa.

Umuyobozi mu Karere ushinzwe ishami rya Planning, Ntidendereza Benôit nawe yafashwe yasinze afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko Akarere ka Rubavu kahagaritse aba bagabo amezi atatu badakora ku mushahara, ndetse muri icyo gihe ntibemerewe kujya mu kazi.

Taarifa yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo bugire icyo butubwira kuri iyi ngingo ariko Meya Ildephonse Kambogo ntiyafata telefoni ye.

Icyakora yabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko ibyo byabaye ariko ntiyavuga ayo makosa ayo ari yo kuko ngo biba ari ‘ubuzima bwite bw’umukozi.’

Bagenzi bacu kandi bavuga ko atari ubwa mbere Vedaste Uwimana ahagarikwa mu mirimo kuko ngo hari n’ubwo yigeze guhagarikwa bitegetswe na Perezida Paul Kagame ubwo yari yatembereye i Rubavu ahasanga umwaka ku muhanda.

Nyuma y’amezi  atatu yasubijwe mu kazi.

Ikibazo cy’ubusinzi mu bayobozi gisa n’aho gitangiye gushyirwa ahagaragara nyuma y’uko hari Umudepite weguye kubera ko Polisi yari yamufashe yahaze umusemburo.

Uwo ni Hon Gamariel Mbonimana.

Bidatinze hari undi weguye ariko we akaba yarabwiye Taarifa ko yeguye kubera ko yigeze kurenza amasaha yo kugera mu rugo.

Yatubwiye ko nyuma y’uko ikibazo cya Hon Mbonimana gikomereye ndetse akegura, hari abamusabye nawe kwegura kubera ko ibyo yakoze icyo gihe bitari bikwiye.

Uyu ni Depite Habiyaremye Jean Pierre Celestin akaba umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu gihe Hon Gamariel Mbonimana we ari umuyoboke wa Parti Libéral(PL).

Perezida Kagame akunze gucyebura abayobozi mu nzego zose, ko bagomba kuzibukira imyitwarire itabahesha icyubahiro kandi ikanagitesha abo bayobora n’igihugu muri rusange.

Ikindi ni uko imico mibi ya bamwe mu bayobozi, irenga ubusinzi ikagera no mu guhohotera abaturage harimo no kubakubita nk’uko ingero nyinshi zanditswe na Taarifa zibyerekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version