Urukiko Rukuru Mu Bwongereza Ruratangaza Icyemezo K’Ukohereza Abimukira Mu Rwanda

Mu ntangiriro z’Icyumweru gitangira kuri uyu wa Mbere Taliki 19, Ukuboza, Urukiko rukuru rw’u Bwongereza ruratangaza icyemezo cyarwo k’ukohereza abimikira mu Rwanda bikozwe na Guverinoma y’u Bwongereza iyobowe na Rishi Sunak.

Ubwongereza buri mu kibazo gikomeye bwatewe n’abimukira benshi bava mu bihugu buturanye nabyo cyane cyane u Bufaransa bakaza kuhashaka ubuhungiro.

Mu rwego rwo gushakira iki kibazo umuti, Guverinoma y’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Borris Johnston yagiranye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda, bemeranya ko abo bimukira bazoherezwa mu Rwanda akaba ari aho basabira icyemezo kibemerera gutura mu Bwongereza cyangwa se, ababishatse, bakaba batura mu Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.

Kuva aho u Bwongereza buviriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bwisanze mu bibazo bitandukanye birimo n’icy’abimukira.

- Advertisement -

Kubera ko hari amasezerano bwari bwarasinyanye n’ibindi bihugu bigize uyu muryango haba mu bucuruzi, mu by’uburenganzira bwa muntu n’ibindi, muri iki gihe ubutegetsi bw’i London buhura n’inzitizi zishingiye kuri ayo mategeko iyo bugiye gukora ikintu kirebwa nayo kandi butakibarizwa muri uriya muryango.

Nk’ubu hari abimukira bagera ku 40,000 bugomba gushakira aho baba.

Abenshi muri bo babwinjiyemo mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Nyuma y’uko businyanye n’u Rwanda amasezerano y’uko rwazakira bariya bimukira, ibyabo bikigwa bariyo, imiryango y’uburenganzira bwa muntu yazamuye ijwi ivuga ko ariya masezerano ari ay’ubucuruzi kurusha uko ari ayo kwita ku buzima bw’abayavugwamo.

Ibi ndetse byaje gufata intera ikomeye ubwo umwanzuro w’Urukiko rwo mu Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu witambikaga ibyo kohereza abimukira ba mbere mu Rwanda, ndetse hari n’uwari wamaze kugera mu ndege biba ngombwa ko ayisohokamo.

Guverinoma ya Boris Johnston wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza icyo gihe, yarakajwe n’icyo cyemezo,  itangaza ko u Bwongereza bugiye gutangira kwiga uko bwakwikura mu masezerano yose y’ubufatanye  ubwo ari bwo bwose bwasinyanye n’abandi Banyaburayi.

Abaminisitiri bose bayoboye Guverinoma y’u Bwongereza nyuma ya Johnston nabo bakomeje mu mujyo umwe nawe.

Abo ni Liz Truss wamusimbuye na Rish Sunak uri ho kugeza ubu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma ivuga ko yiteguye kwakira abimukira bose bazaza barugana hakurikijwe ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Alain Mukularinda usanganywe inshingano zo kuvugira Leta y’u Rwanda yigeze gusaba Abanyarwanda kuzakirana urugwiro abo bantu bazaba baje kurubamo.

Avuga ko kuzabakirana ubumuntu ari inshingano ku Banyarwanda, bakabikora bazirikana ko bariya bantu ‘bazaba bavuye’ mu buzima bugoye.

Ati: “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukuzabakira na yombi, bazirikana ko ahanini bazaba ari abantu bavuye mu buzima bugoye, bakeneye kwakiranwa ubumuntu kugira ngo bashobore kongera kwiyubaka no kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo habo hazaza.”

Kugeza ubu amahanga ategereje kuza kumva umwanzuro w’Urukiko rukuru rw’u Bwongereza kuri iyi ngingo iri mu zavuzwe cyane mu mubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda mu mwaka wa 2022 uri kwegereza iherezo.

Biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko kiri butangazwe n’abacamanza babiri ari bo Lewis na Swift.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version