Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubucuruzi mu Muryango w’Afurika y’Uburasirazuba( East African Business Council, EABC) Denis Karera asaba urubyiruko rw’u Rwanda gutekereza imishinga mizima yo guterwa inkunga kugira ngo miliyari $10 zagenwe mu bucuruzi bw’Afurika zitazaruca mu myanya y’intoki.
Ni amafaranga aherutse gushyirwa mu kigega kiri mu Rwanda kugira ngo azafashe mu bucuruzi ibihugu by’Afurika byiyemeje kugirana binyuze mu kigega kiswe African Continental Free Trade Area (AfCFTA) ‘Adjustment Fund’.
Aya mafaranga agamije gufasha imishinga yo mu bihugu bitandukanye by’Afurika gukura no kubyara umusaruro hagamijwe ko ubucuruzi bwo kuri uyu mugabane bugenda neza.
Amasezerano yemerera u Rwanda gushyirwamo icyicaro cya kiriya kigega( AfCFTA Adjustment Fund) yasinywe muri Werurwe, 2023 asinywa hagati y’Ubunyamabanga bukuru bucunga iby’isoko rusange rya Afurika, Banki yitwa African Export-Import Bank (Afreximbank) ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.
Amafaranga yacyo azafasha abo mu bihugu by’Afurika gushyiraho uburyo buborohereza guhahirana, bikazakorwa binyuze mu gukurikiza amabwiriza ari mu masezerano agenga isoko rusange ry’Afurika.
Umunyemari Denis Karera avuga ko amafaranga ari muri kiriya kigega azagurizwa abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi bizayaguza bigamije guteza imbere ubuhahirane hagati y’abatuye Afurika.
Abagurijwe bazajya bishyura ku nyungu nto.
Imishinga izagurizwa izaba ishingiye ku buhinzi, inganda, ubucuruzi n’izindi nzego z’ubukungu.
Karera ati: “ Urubyiruko n’abagore barasabwa gufata iya mbere bagatangira gukora no gutanga imishinga yabo kugira ngo yigwe hanyuma igurizwe. Ni amahirwe babonye.”
Asaba kandi abashinzwe iby’ubukungu mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba kunoza imishinga kugira ngo izahabwe ziriya nguzanyo, iyo ikaba ari imishinga mito n’iciriritse kuko, muri rusange, ari yo ikunze kuzamura urwego rw’ubukungu bw’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Kuri Karera, ngo birababaje kuba Afurika ifite 2% gusa by’ubucuruzi bwose bukorerwa ku isi kandi ari yo ifite abaturage benshi kandi bakiri bato, ikagira umutungo kamere ntagereranywa n’ibindi byagombye gutuma ikataza mu iterambere.
Ku ruhande rw’Afurika y’Uburasirazuba, abahanga bavuga ko iki gice cy’Afurika ari cyo gihagaze neza mu bucuruzi ugereranyije n’ibindi by’ahandi kuri uyu mugabane.
N’ubwo ari uko bimeze, ngo haracyari byinshi byo kunoza bishingiye cyane cyane ku bumenyi buke mu byerekeye gucunga neza imishinga y’igihe kirekire.