Ruhango: Akarere Kasobanuye Impamvu Katije Kaminuza Inyubako K’Ubuntu Mu Myaka 20

Umuyobozi wa Akarere ka Ruhango Valens Habarurema avuga ko abavuga ko kuba ubuyobozi bw’aka Karere bwarahaye Kaminuza y’ubukerarugando, UTB, inyubako zo gukoreramo ku buntu kandi mu gihe kirekire bishobora kuba bishingiye ku bindi bintu bidakwiye, bibeshya.

Avuga ko bitazahombya Akarere ahubwo ko ari bwo bizagateza imbere kubera ko kazazamura urwego rwako mu by’ubukerarugengo bugakorerwamo.

Valens Habarurema yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro cyagarukaga ku miterere y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023.

Akomoza kuri iki kibazo kiri mu byagarutsweho mu makuru ya vuba yavuzwe mu Karere ka Ruhango, Valens Habarurema yavuze ko bahisemo guha UTB ziriya nyubako ngo izikoreshe igihe kirekire kandi ku buntu kubera ko bizazanira Akarere inyungu zirambye.

Ati:  “Usibye yenda abadasobanukiwe n’akamaro ka Kaminuza n’ibyiza byayo  byokuza gukorera hano, iyi Kaminuza izinjiriza Akarere cyane kurusha no kuba yenda izi nyubako twazikodesha, kuko n’iyo zajya zishyura miliyoni ku kwezi, inyungu nyinshi iri mu kuzitiza iyi Kaminuza kuko ari bwo zizabyara umusaruro uhagije.”

Ikindi ashingiraho ni uko we na bagenzi be bayobora aka Karere bizeye ko ibikorwa bizakorerwa mu nyubako zigize iriya Kaminuza bizaha akazi Abanyaruhango, bigateza imbere ubukerarugendo buhakorerwaga.

Kimwe mu bintu binini bikurura ba mukerarugendo bagana Akarere ka Ruhango ni Urutare rwa Kamegeri n’aho bita ’Kwa Yezu Nyirimpuhwe.’

Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko kuzana iriya Kaminuza mu Karere kabo biri mu mihigo  y’umwaka w’Ingengo y’imari 2022-2023.

Inyubako zizahabwa iriya Kaminuza ngo izikoreshe ku buntu zuzuye zitwaye Miliyoni Frw 800.

Meya Habarurema avuga ko imikorere ya Kaminuza nk’iriya izatuma abahinzi bo muri Ruhango babona aho bagurisha ibyo bejeje, kandi akizera ko nihabaho gusana ziriya nyubako igihe kizagera zigasubizwa Akarere.

Yunzemo ko nta wundi  washobora gutekerereza akarere ibyakagirira akamaro karambye kurusha Abagize Inama Njyanama yako.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko nyuma yo kwegurira izo inzu Kaminuza ya UTB, iyo kaminuza yongeyeho inyubako igizwe n’igikoni kigezweho cyo kwigishirizamo abanyeshuri guteka ku rwego mpuzamahanga, kandi ko iyo nyubako nayo yahise iba iy’Akarere.

Amasezerano Kaminuza ya UTB yagiranye n’Akarere ka Ruhango mu gukoresha izo nyubako zayo, azamara imyaka 20.

Handitswemo ko  Kaminuza ifite inshingano zo kuyitaho, inzu zindi izubaka zikazaba  iz’Akarere mu gihe urubyiruko na rwo ruzakomeza gukoresha bimwe mu bindi bice birimo ibibuga by’imyidagaduro n’icyumba cyakira inama.

Inyubako zatijwe iyi Kaminuza ni izahoze ari iz’ikigo cy’Urubyiruko, ahakoreraga Polisi, ibyari Ibiro by’Umurenge wa Ruhango ndetse n’ahari Urukiko rwa Kanto, bikaba bitegayijwe ko hazigiramo abanyeshuri bagera ku 5,000.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko ruzakodereshereza urubyiruko  icyumba mberabyombi (salle polyvalente) ndetse n’ibibuga by’imikino kugira ngo rutazabura aho kwigira imyuga n’aho kwidagadurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version