UNICEF Na Airtel Batangiye Guha Abanyeshuri Murandasi Ya 4G

Ubufatanye bwa Airtel Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana bwatumye kuri uyu Kabiri hamurikwa ku mugaragaro ikoranabuhanga rikoresha murandasi yatanzwe na Airtel Rwanda ngo ifashe abanyeshuri n’abarezi bo mu  Rwunge rw’amashuri rwa Busanza gukora ubushakashatsi.

Uru rwunge rw’amashuri ruherereye mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi w’iki kigo witwa Emmanuel Bandirimba avuga ko kubona murandasi yihuta bizafasha abarimu n’abanyeshuri kwiga, kwigisha no gukora ubuhashakashatsi.

Ati: “Iki ni igikorwa kije kudufasha mu kazi kacu nk’abarezi kandi tubijeje ko tuzakibyaza umusaruro. Dufite icyumba gihagije ku barium kugira ngo bagikorereremo ubushakashatsi bakoresheje murandasi yihita ya 4G ya Airtel.”

- Advertisement -

Bandirimba ashima na UNICEF kuba yaratekereje gukorana na Airtel Rwanda, bagahitamo ikigo cye ngo kiba ari cyo kimurikirwamo iki gikorwa cy’ubufatanye hagati y’ibigo byombi.

Umuyobozi muri Airtel Rwanda witwa Emeka Oparah wari uhagarariye Airtel Rwanda ndetse n’umuyobozi w’iki kigo ku rwego rw’Afurika witwa  Segun Ogunsanya avuga ko ikigo akorera kiyemeje gufasha u Rwanda kugeza murandasi ku bantu bose, ariko hibandwa ku bana.

Ati: “ Tuzi neza ko ikoranabuhanga ryatabaye abatuye isi mu gihe nta muntu wari wemerewe gusohoka. Ubu rero turi gukora k’uburyo urubyiruko rw’u Rwanda ruzakura ruzi ikoranabuhanga, tukoresha murandasi mu buzima bwabo, ikoranabuhanga ntiribe iry’abana bo mu bihugu byateye imbere gusa.”

Avuga ko intego ari ugufasha abana b’u Rwanda kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga buzabafaha guhangana na bagenzi babo ku isoko mpuzamahanga

Umuyobozi wungirije wa UNICEF witwa Min Yuan nawe avuga ko iri shami rikora k’uburyo ikoranabuhanga riba kimwe mu bigize imyigire ya buri munsi y’abana b’Abanyarwanda.

Yuan yabwiye itangazamakuru ko ubu bufatanye na Airtel Rwanda buzagera mu bigo 20 byo hirya no hino mu Rwanda, byose bigakorwa hagamijwe ko murandasi iba igikoresho gisanzwe mu buzima bw’Abanyarwanda.

Iyi gahunda itangijwe nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere taliki 16, Ukwakira, 2020 Airtel Rwanda, ifatanyije na MYICT, batangije gahunda yo guha Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe telefoni ikoresha murandasi y’igisekuru cya kane, uyu mubare ukazaba wagezweho bitarenze mu mwaka wa 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version