Mu Biro by’Akagari ka Nyakogo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’uko habonetse umubiri w’umuntu umaze imyaka icyenda(9) apfuye.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira witwa Jeanne d’Arc Uwamwiza yabwiye BTN ko batunguwe no kumva ko hari umubiri umaze igihe kingana kuriya mu nyubako ya Leta kandi inzego za Leta ‘zitabizi’.
Uwamwiza avuga ko habayeho uburangare cyangwa ikindi kibazo cyatumye uyu mubiri udashyingurwa mu cyubahiro.
Yabwiye bagenzi bacu ati: “Amakuru twayamenye ejo dutangira gahunda yo kwegeranya andi.”
Icyakora ngo nta makuru arambuye abifiteho, ariko akemeza ko uriya mubiri uri bushyingurwe ‘bidatinze’.
Ati: “Uko biri kose umubiri w’umuntu ntukwiriye kuba mu Biro n’ubwo tutaramenye impamvu yabiteye.”
Yemeza ko nyuma y’iminsi ibiri bazaba bafite amakuru yuzuye ajyanye n’uyu mubiri, ndetse n’icyatumye ushyirwa mu biro by’Akagari.
Uriya mubiri watangiye kwangirika ku buryo hari zimwe mu ngingo zitakigaragara.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge kuri ayo makuru.
Amakuru avuga ko uko ba Gitifu bagiye basimburana, nta n’umwe wigeze atanga raporo y’uko mu Biro by’Akagari ka Nyakogo haruhukiye umubiri, usibye uhayoboye muri iki gihe twanditsemo iyi nkuru.
Hashingiwe ku miterere y’amagufa y’amaguru y’uwo muntu, hanzuwe ko yari umuntu mukuru.
Kuri uyu wa Kane taliki 16, Werurwe, 2023 harakorwa isuzuma rya gihanga( DNA Test) ngo bamenye uwo yari we hanyuma azashyingurwe kuri uyu wa Gatanu taliki 17, Werurwe.