Ruhango: Umusore Aravugwaho Kwica Nyina

Mu Murenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango hari amakuru avuga umusore bivugwa ko yicishije Nyina ifuni. Ku rundi ruhande, andi yo avuga ko Nyina yapfuye biturutse k’ukuba yaramusunitse[umusore asunika Nyina] akagusha umutwe hasi bikaza kuvamo urupfu.

Abaturage baganiriye  n’itangazamakuru bavuga ko uriya musore w’imyaka 22 yari asanzwe agaragaza imyitwarire isa n’uburwayi bwo mu mutwe.

Hari n’abadatinya kuvuga ko yarwaye mu mutwe abantu ntibabihe uburemere bitewe ahari no kutabimenya bikaza gukura bikamuviramo imyitwarire yatumye ahitana na Nyina.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Mbuye, Akagari ka Karambi, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

- Kwmamaza -

Uvugwaho kwica Nyina yitwa Emile Habimana n’aho Nyina yitwaga Emelyne Mukaruzage akaba yari afite imyaka 67 y’amavuko.

Mu gihe bamwe bavuga ko Emile yishe Nyina amukubise ifuni, amakuru twahawe n’inzego z’umutekano zo mu gace byabereyemo avuga ko ‘yamusunitse agusha umutwe ajyanwa kwa muganga bimuviramo kwitaba Imana nyuma y’iminsi ibiri.’

Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango aho buriya bwicanyi bwabereye

Ikindi kandi ngo uriya musore yari yasinze.

Ku rundi ruhande, hari amakuru avuga ko uriya musore yari asigaye anywa urumogi ariko ngo siko byahoze.

Umuturage umuzi ati: “ Nyamara uyu musore mbere yari umwana mwiza, yitonda ariko ibyamuhanzeho muri iki gihe ntawamenya ibyo ari byo!”

Habimana mbere yari umunyeshuri aza kuva mu ishuri yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Avukana n’abandi bana icumi.

Nyuma yo gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri Station ya RIB mu Murenge wa Kabagari.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version