Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Umuyobozi Wari Ufungiye Mu Nzererezi Yararekuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ruhango: Umuyobozi Wari Ufungiye Mu Nzererezi Yararekuwe

admin
Last updated: 02 October 2024 8:13 am
admin
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko  nyuma y’igitutu cy’itangazamakuru, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwakoranye na Polisi barekura umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kagari Bihembe wari ufungiye mu kigo cy’inzererezi.

Uyu mugabo yari amazemo hafi ukwezi kuko yafunzwe mu ntangiriro za Nzeri, 2024.

Akagari ka Bihembe  kari mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango.

Amakuru twahawe n’umunyamakuru ukorera muri biriya bice avuga ko ubwo inkuru yasohokaga mu munsi umwe ushize, byateje ikibazo biza gutuma uwo mugabo arekurwa.

Gufungwa kwe kwari kwababaje abaturage yayoboraga, bakemeza ko yari akwiye guhanwa kiyobozi aho kujyanywa ahantu nka hariya bitaba ibyo agashyikirizwa ubugenzacyaha bugasuzuma niba ibyo avugwa ho bigize icyaha bukamukorera idosiye.

Abaturae kandi bavugaga ko hari amateka ya Minisitiri agena uko umukozi wa Leta ahanwa, ayo akaba ari yo yagombye kuba yarakurikijwe no mu gihe cyo kumufata no kumufunga.

Ubwo bagenzi bacu batangazaga iby’ifungwa ry’uyu mugabo, bari babwiwe n’Ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Kabagari ko nta SEDO w”akagari kavuzwe haruguru wari uhari!

Emmanuel Ntivuguruzwa uwuyobora yari yavuze ko ufunzwe akurikiranyweho icyo yise ‘imyitwarire idahwitse mu kazi’.

Ati: “Umukozi wese utarava mu kazi aba ari mu kazi. Gusa nakubwira ko hari imyitwarire itari myiza inzego zirimo kumukurikiranaho”.

Abaturage bavugaga ko gufungira umuyobozi wabo mu nzererezi ari ukubasuzuguza, kumusuzuguza ubwe n’umuryango we.

Meya wa Ruhango Valens Habarurema

Ubuyobozi bwa Akarere ka Ruhango bwari bwabanje guhakana ko uwo mugabo ufungiwe mu nzererezi ariko bukavuga ko ari ‘gukurikiranwa’.

Mu gusobanura ibye, Meya wa Ruhango witwa Valens Habarurema nawe yemezaga ko uwo mugabo anywa akarenza igipimo, akungamo ko hari Komite ishinzwe imyitwarire y’abakozi mu Karere ka Ruhango yatangiye gukurikirana ibye.

Ubusanzwe muri Transit Center hafungirwa urubyiruko rwanananiranye rurimo abakoresha ibiyobyabwenge, abajura n’abandi ibyabo biba bitarasobanuka neza ngo bigezwe mu Bugenzacyaha.

TAGGED:AbaturagefeaturedHbaruremaInzerereziMeyaRuhangoSEDOUbugenzacyahaUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article IVUGURUYE: Iran Yarashe Missiles Zirenga 100 Kuri Israel
Next Article Kagame Yasuye Inzu Ndangamurage Ya Latvia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?