Umugabo witwa Agahozo Josué mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango yabwiye abaturage uko yishe umwana we amunigishije umugozi arangije umuta mu bwiherero bwa metero 12. Ni nyuma y’uko afashwe n’abamushakaga ngo agezwe imbere y’ubutabera kubera gukekwaho kiriya cyaha.
Agahozo afite imyaka 24 y’amavuko akaba akurikiranyweho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka itatu(3) witwa Akimanimpaye Fabrice.
Byabereye mu Mudugudu wa Bugirinteko, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kinazi witwa Domina Irebukwe akaba ari we munyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kinazi yabwiye itangazamakuru ko Agahozo Josué yabyaranye uriya mwana n’umukobwa ariko ntibabana.
Nyuma yaje gushaka undi mugore.
Ubuyobozi buvuga ko mbere y’uko uyu mugabo yica umwana we, yabanje kwimuka mu Mudugudu yabagamo ajya kumwicira mu wundi.
Gitifu w’umusigire yabwiye UMUSEKE ati: “Mbere yo kumuta mu bwiherero bwa metero 12 yabanje kumunigisha umugozi abona kumujugunyamo.”
Nyuma yo gukora ayo mahano yagarutse iwabo, ababyeyi be bamubaza aho yasize umwana, ababwira ko yamwohereje mu Karere ka Rusizi.
Icyakora yabanje kujijinganya bituma ababyeyi bagira amakenga ni ko guhamagara abaturage n’irondo bamwotsa igitutu nibwo nyuma yaje kwerura ko yamwishe amujugunya mu bwiherero.
Mbere y’uko uriya mwana anigwa na Se akamuta mu bwiherero, yarerwaga na Nyina ariko uyu mugore ubuzima buza kumunanira ahitamo kuzanira umwana Se.
Amakuru avuga ko mbere y’uko iri shyano rigwa, Agahozo Josué yari yatonganye n’umugore bari baherutse kubana bityo bigakekwa ko uriya mwana ari we wari wabaye intandaro yabyo!
Agahozo Josué ukekwaho kwica umwana we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha.