Ruhango:Umugabo Wemeye Ko Yicishije Umugore We Inzitiramubu Yakatiwe Burundu

Urukiko  rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije uwitwa Rusumbabahizi wo mu Karere ka Ruhango, icyaha yo kwica umugore we n’umwana yari atwite akoresheje inzitiramubu rumukatira gufungwa burundu.

Uru rubanza rwakaswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09, Kamena, 2023.

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyo cyaha rushingiye ku bimenyetso byagaragajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha rwagaragaje ko umugore wa Rusumbahahizi yapfuye yazuye  amaraso mu maso.

Ibimenyetso kandi bigaragaza ko nyakwigendera yari afite ibisebe by’inzara ubwo yarwanaga ashaka kwikiza umugabo we wamunigaga ariko undi amurusha imbaraga.

- Advertisement -

Ubugenzacyaha kandi bwasanze inda ya nyakwigendera yabyimbye bigaragara ko yari amaze umwanya yishwe.

Ibyo bimenyetso  kandi bigaragaza ko nyakwigenedara yari afite amasohoro mu gitsina, bigaragaza ko yishwe amaze gukoreshwa imibanano mpuzabitsina kandi na Rusumbabahizi yemera ko byari byabayeho koko.

Urukiko kandi rwashingiye ku buhamya bw’ababajijwe mu iburanisha, bagaragaje ko abo bombi bari basanzwe babanye nabi ku buryo hari n’ubwo umugabo yakingiranaga umugore we mu nzu.

Ngo yamuhozaga ku nkeke, ko inda atwite atazayibyara ahubwo azahwana nayo.

Ubwo uwo mugabo yiteguraga mu minsi ishize, yavuze ko yishe umugore we amujijije guhora amusaba amafaranga yo guhahisha.

Ibyo nabyo Rusumbabahizi abyemera anyuranya imvugo, ariko akagenda yemeramo bimwe na bimwe, bigashimangirwa ko  yemera ko yishe umugore we kubera kumwaka amafaranga buri gihe.

Urukiko rwashingiye kandi ku busabe bw’Umushinjacyaha bw’uko Rusumbabahizi waburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi ngo anagabanyirizwe ibihano, ariko bwo bwari bwasabye ko atagabanyirizwa ibihano kuko icyaha yakoze yari yakigambiriye.

Buvuga ko yishe nabi umugore we agasiga amwambitse ubusa, bivuze ko yashinyaguriye uwo yishe kandi mu muco nyarwanda umurambo wubahwa.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha n’ubuhamya bw’ababajijwe mu rubanza, ndetse n’ibimenyetso bya RIB, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasanze Rusumbabahizi yarishe umugore we ku bushake, kuko yamunize kugeza ashizemo umwuka.

Rusanga kuba nyakwigendera yari atwite inda y’amezi atanu, bikanagaragazwa n’ifishi yo gukurikirana umubyeyi yagaragazaga ko atwite, Rusumbabahizi yishe umwana w’umugore we wari mu nda, kuko nta kigaragaza ko uwo mwana atari kuzavuka ngo abeho, bityo ko nawe yishwe.

Ibyo byose ni byo byashingiweho rumukatira igifungo cy’igihano cya burundu, akaba yemerewe kujuririra icyo cyemezo bitarenze iminsi 30.

Abaturage bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rwaburanishirijwe ahabereye icyaha mu Murenge wa Ruhango, bashimiye icyemezo cy’urukiko ku gihano cyahawe Rusumbabahizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version