Urubyiruko Ruri Guhugurwa Ku Mateka Y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Muri kimwe mu byumba bya Intare Arena mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hari kubera amahugurwa agenewe urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR bahagarariye abandi.

Ku rubuga rw’Umuryango FPR-Inkotanyi handitseho ko ariya mahugurwa ari gukorwa  mu rwego rwo gukomeza kubasobanurwa amateka y’Umuryango FPR –Inkotanyi n’uruhare rwawo mu kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hashize amezi icyenda Umuyobozi w’Inama ngishwanama y’Inararibonye z’u Rwanda akaba no mu ba mbere bashinze uriya muyango Tito Rutaremara avuze ko imigabo n’imigambi Umuryango FPR-Inkotanyi yubakiweho yari ikomeye kandi yari igamije kutazagira Umunyarwanda iheza.

Iyo migabo n’imigambi yari igamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaraga.

- Advertisement -

Harimo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kubaka demokarasi ibereye Abanyarwanda, kubaka imibereho myiza yabo harimo kubaha amashuri, amavuriro n’ibindi.

Ikindi bashyizemo ko cyagombaga kurwanywa ni ruswa n’akarengane.

Rutaremara avuga ko iriya migabo n’imigambi yagombaga kuba yumvikana neza kandi Abanyarwanda bose bayibonamo.

Avuga kandi ko yagombaga kuba ishyize mu gaciro kandi ishobora guhuzwa n’uko Abanyarwanda babagaho mu bihugu bari barimo kugira ngo bitagira uwo bibangamira muri bo kubera ko ibihugu babagamo nta bwisanzure bari bari bahafite.

Inzego zo gushyira mu bikorwa iby’iriya migabo n’imigambi zari zubatswe neza kandi ziharanira kwigira mu mikorere yazo.

Buri rwego rwabaga rufite Komite njyanama (council), Komite ngenzuzi (inspector) Komite nkozi (executive committee).

Iyi yagombaga gushyira mu bikorwa ibyemejwe.

Yunzemo ko izo nzego zagombaga gukora mu buryo bwa Demukarasi mu gufata ibyemezo no gushyiraho abayobozi.

Icyo gihe yaranditse kuri Twitter ati: “ Ibitekerezo bya RPF byagombaga kuganirwaho kuva ku nzego zo hasi bikanyura mu nzego zose ; guhera hasi kugera hejuru, cell, blanch, kuri region(intara) kugera kuri NEC( National Executive Council)  ibyemezo bifashwe bikaba bibaye itegeko kuri buri  wese.”

Ku byerekeye imyitwarire, hari ibice bitatu byagombaga gukurikizwa:

Ibyo ni imikorere ya kirwanashyaka, kwiga, kwiyigisha no kwigisha abandi, kwinenga no kunenga abandi [bagamije kubaka].

Hari kandi ko mu gihe ibintu byose byananiranye, Habyarimana adashaka guhinduka, yananiye igitutu cya  politike  y’abanyamahanga bamufashaga kandi bamutegeka  gushyiraho Demukarasi, uburyo bwa nyuma bwari busigaye bwari ubwitwaga  ‘Operations Z’.

Ni uburyo bw’uko RPF yagombaga gukoresha igitutu cy’imbaraga za gisirikare.

Abari mu nama iri kubera mu Intare Arena barasobanurirwa byinshi kuri iyi ngingo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version