Rulindo: Abagabo Barembejwe N’Inkoni Z’Abagore Babo

Hari abagabo mu Karere ka Rulindo bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo, bagasaba ubutabera. Abo bagabo bavuga ko bibabaje kuba umugabo akubitwa n’umugore we kandi aba yaramushatse ngo amwubahe, undi nawe amukunde bubake urwa babiri.

Bamwe muri aba bagabo bo mu Murenge wa Ngoma bavuga ko inkoni bakubitwa n’abagore babo zabakuye umutima k’uburyo bataha hakiri kare cyane nk’aho ari abana bagomba kuvoma amazi yo guteka cyangwa gucyura inyana.

Abavuganye na TV1 bavuga ko nta mugabo ushobora gutaha nyuma ya saa mbiri z’ijoro kuko bitamugwa amahoro.

Hari uwagize ati:  “Twariyakiriye ubu ngubu. Umugore aravuga, icyo akubwiye ugahita ukigenderaho nta rindi jambo urengejeho”.

Undi ati: “Turakubitwa byo ni ngombwa, inkoni twarazemeye.”

Abatuye Umurenge wa Ngoma bavuga ko mu mpamvu zitera amakimbirane mu ngo harimo gucana inyuma, ubusinzi, gusesagura umutungo no kuba hari abagabo badahahira urugo.

Abagore bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko bamwe mu bagore bakubita abagabo babo bakekaho kubaharika no kujya mu ndaya.

Umwe muri bo ati: “ Abagabo  barakubitwa bazira ko umugabo yahuye na mugenzi binywera agacupa yagera iwe ngo yarari mu buraya. Ahanini  ni ibyo bazira ”.

Hari abagabo bavuga ko batagikora inshingano z’abashakanye kubera guhozwa ku nkeke.

Ati: “Ibaze kuba uzi ko mu rugo iwawe harimo ibitanda bibiri, icy’umugore yicungaho, n’icyo nawe wicungaho, kugira ngo mube mwaryamana akamera nk’ugutumira”.

Mugenzi we asaba inzego bireba kwegera abashakanye zikababwira ko kwihangana no kubahana ari byo bituma urugo ruramba.

Asaba ko n’abagabo barenganurwa kuko kuba bakubitwa n’abagore babo bidaterwa n’uko babarusha imbaraga ahubwo banga kwisenyera cyangwa ngo babe bakwihimura bibe byavuramo urupfu abagore bamwe na bamwe.

Yunzemo ati: “Ahubwo se hari itegeko ubona rihana abagore cyane? ni ukurenganurwa n’abagore bakajya bahanwa”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma busaba abagabo kujya batangaza uwabahohoteye kuko nawe amategeko amureba.

Gitifu w’uyu murenge witwa Innocent Gahenda ati: “ Icyo tutagomba kwihererana na gato ni uko umuntu ashobora guhohoterwa, yaba ari umugabo, yaba ari umugore ngo tubimenye ubundi rubyihererane. Ni ihohoterwa iryo aryo ryose.”

Hari abagabo bo muri uriya murenge bavuga ko iyo bahohotewe bahitamo kwicecekera banga kwimena inda no gusuzugurika muri bagenzi babo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version