Gatsibo: Bishe Umugabo ‘Baramushahura’

Mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro haravugwa amakuru y’umuntu bivugwa ko yari umujura wishwe, hanyuma bamuca ubugabo bajya kumuta ku gasi. Uwishwe yitwaga Birangamoya Ibrahim wari uzwi ku izina rya Maneneri.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ndatemwa aho byabereye yabwiye Taarifa ko yamenye ko Maneneri yasimbutse agwa mu rugo rw’abandi hanyuma umwe mu barubamo arasohoka, uwo mujura amwikanze ariruka ariko arafatwa.

Bivugwa ko abantu baje baramukubita, hanyuma umwe mu baba muri urwo rugo afata icyuma amuca ubugabo.

Nyuma bafashe uwo murambo bawujugunya mu gisambu kiri hafi aho.

- Advertisement -

Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatanu taliki 28, Mata, 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ndatemwa witwa Elisée Rwakanyatsi yabwiye Taarifa ko Maneneri yari asanzwe azwiho ubujura.

Ati: “ Ni umujura wari wagiye kwiba nyuma tuza gusanga umurambo we mu materasi hafi aho. Icyakora kuba yishwe birababaje kuko kwihanira bitemewe”.

Rwakanyatsi avuga ko iby’uko Maneneri yashahuwe, atabyemeza kuko atigeze ajya gusuzuma ibice bye byose by’umubiri.

Yadutangarije ko umugore wa Maneneri nawe afunzwe akurikiranyweho ubujura.

Umurambo wa Maneneri washyinguwe ku wa Gatanu nyuma yo gusuzumirwa kwa muganga.

Gitifu Rwakanyatsi asaba abaturage kumva ko umuntu akwiye gutungwa n’ibyo yabiriye icyuya, bakirinda kwirindwa kuba abasongarere birirwa bifashe mu mifuka.

Ku rundi, abakekwaho kwica Maneneri baracyashakishwa nk’uko amakuru atugeraho abyemeza.

Soma inkuru ivuga ku nzara y’i Gatsibo…

Muri Gatsibo Inzara Iranuma!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version