Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rulindo: Umuceri Wishe Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Rulindo: Umuceri Wishe Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2024 8:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bivugwa ko abo bana bazize umuceri bariye
SHARE

Mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo haravugwa urupfu rw’abana babiri n’abandi  bantu bakuru bajyanywe kwa muganga bivugwa ko bazize kurya umuceri ‘uhumanye’.

Abari mu bitaro ni abantu 24, amakuru akavuga ko mbere y’uko utekwa, uwo muceri wari wahahiwe mu iduka riri mu Mudugudu wa Musega ari naho abo bose bari batuye.

Umwe mu bana bapfuye yari afite imyaka 10 undi afite imyaka itanu.

Ibi byago byabereye mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Masoro

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yabwiye Kigali Today ko abo bana koko bapfuye ariko atahamya neza neza ko bazize umuceri.

Ati: “Uwa mbere yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, undi na we yapfuye bari hafi kumugeza yo.”

Icyakora avuga ko hari ibivugwa ko abo bana bazize umuceri, akemeza ko ibyo biri gusuzumwa n’ubugenzacyaha ngo bumenye neza ibyabyo.

Yakomeje ati “ Ntituramenya icyabishe n’ubwo hari abakeka ko byaba byatewe n’umuceri bariye. Ntabwo twakwemeza ko aribyo na cyane ko hari ibizamini byafashwe bikajyanwa gukorerwa isuzumwa muri laboratoire y’igihugu”.

Meya wa Rulindo Judith Mukanyirigira

Mukanyirigira akangurira abaturage ko mu gihe hari ugize ikibazo cyangwa ikimenyetso kidasanzwe ku buzima bwe, aba akwiye kwihutira kwegera inzego z’ubuzima zikamusuzuma.

Amakuru avuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Ukwakira, 2024 imirambo ya bariya bana yari itarashyingurwa iri mu buruhukiro mu bitaro bya Rutongo.

Ibi bitaro biba mu Murenge wa Rutongo mu Karere ka Rulindo.

Ubugenzacyaha bwamaze gutangira gukurikirana nyiri iduka abo baturage bavuga ko baguzemo uwo muceri wa kabutindi.

Abantu barindwi muri  24 bari bajyanywe kwa muganga bamaze gusezererwa.

TAGGED:AbanaMeyaRulindoUmuceri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Netanyahu Yateranije Inama Yiga Kucyakorerwa Iran
Next Article Agacurama: Inyamaswa Yateye Abantu Icyorezo Cya Marburg
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?